Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yavuze ko iyi gahunda izungukira buri wese.
Ati “Ndashaka kubisobanura neza, ubu ntabwo ari ubufasha cyangwa inkunga, ni ishoramari rizungukira buri wese”.
G7 igizwe na Canada, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, u Buyapani, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi bihugu byose byiyemeje gukusanya miliyari 600 z’amadolari mu myaka itanu.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyemeje gutanga miliyari 200 z’amadolari mu gihe Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na wo wiyemeje gutanga miliyari 300 z’amayero mu gushyigikira iyi gahunda.
Iri shoramari rizibanda ku guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, guteza imbere urwego rw’ubuzima, kugera ku buringanire bwuzuye no kubaka ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga.
Imwe mu mishinga yagaragajwe izakorwa ni uw’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba muri Angola, kubaka uruganda rw’inkingo muri Sénégal, kubaka umuyoboro w’itumanaho wa kilometero 1609 unyura mu mazi ukazahuza Singapore n’u Bufaransa unyuze mu Misiri no mu ihembe rya Afurika.
Iyi gahunda ya G7 hari abasanga igamije kurwanya iy’u Bushinwa izwi nka ‘China’s Belt and Road’ yatangijwe na Perezida Xi Jinping mu 2013, ikaba igamije gutera inkunga ibihugu bikubaka ibikorwaremezo nk’ibyambu, imihanda n’ibiraro.
Ni gahunda nziza yo guteza imbere ubucuruzi ariko hari abanenga u Bushinwa ko bwayikoze bugamije gushora ibihugu mu myenda ihanitse kugira ngo nibinanirwa kuyishyura buzigarurire ibyo bikorwaremezo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!