00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi ba Amerika bemerewe gukoresha urubuga rwa Signal mu biganiro byabo

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 28 March 2025 saa 12:11
Yasuwe :

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cya Amerika gishinzwe iperereza (CIA), John Ratcliffe, yatangaje ko abayobozi b’iki gihugu bemerewe gukoresha porogaramu ya Signal mu kazi, ariko bakibuka kubika imyanzuro yafatiwe muri ibyo biganiro mu buryo bwemewe.

Ibi CIA ibivuze nyuma y’isanganya ryabaye Umwanditsi Mukuru wa The Atlantic, Jeffrey Goldberg, akisanga mu itsinda ryagombaga kuganirirwamo amakuru y’ibanga ku mutekano wa Amerika bigizwemo uruhare n’urwo rubuga rwa Signal, akandika inkuru ku by’ayo makuru.

Ni ibiganiro by’ibanga byabaye hagati y’abayobozi bakuru ba Amerika byayobowe na Perezida Donald Trump ku bitero bya gisirikare Amerika yagabye ku ba-Houthis muri Yemen.

Goldberg yavuze ko yabonye ayo makuru nyuma yo kwibeshywaho agashyirwa mu itsinda rijya muri ibyo biganiro byabereye kuri Signal mu itsinda ryitwaga “Houthi PC small group” n’Umujyanama mu by’umutekano wa Amerika, Mike Waltz.

Ni itsinda ryarimo Visi Perezida J.D. Vance, Minisitiri w’Ingabo, Pete Hegseth, n’abandi bayobozi bakuru.

Mu nama y’akanama gashinzwe ubutasi muri Sena, Ratcliffe yemeye ko na we yari muri iryo tsinda, aho baganiriye ku bitero byo mu kirere byagabwe muri Yemen.

Yavuze ko ubwo yagirwaga Umuyobozi wa CIA muri Mutarama 2025, Signal yashyizwe muri mudasobwa ye nk’uko bikorwa ku bandi bakozi ba CIA bose.

Signal iri mu cyiciro cy’imbuga nkoranyambaga kimwe na WhatsApp, ikoreshwa mu kohererezanya ubutumwa bugufi, amafoto, amashusho n’ibindi, gusa yo ikagira umwihariko wo kwizerwa cyane bitewe n’uko ibungabunga amakuru y’abayikoresha.

Uru rubuga rwashinzwe na Moxie Marlinspike afatanyije na Brian Acton uri mu bashinze WhatsApp. Signal yagiye bwa mbere hanze mu 2010 yitwa TextSecure, nyuma mu 2015 ihindurirwa izina, yitwa ‘Signal’.

Ratcliffe yasobanuye ko gukoresha Signal mu kazi byemewe, ariko imyanzuro ifatirwa mu biganiro mugirana igomba kubikwa mu buryo bwemewe, aho yagize ati“Ibi ni ibisanzwe, nta tegeko byishe.”

Senateri Mark Warner wo mu Ishyaka ry’Aba-Democrates yahise abisamira hejuru avuga ko iri kosa kandi ari ikindi kimenyetso cy’imikorere idahwitse y’ubuyobozi bwa Trump, yagize ati: “Iyo ibi bikorwa n’umukozi mu by’ubutasi aba yirukanywe.”

Ntabwo impamvu abayobozi ba Amerika bahisemo gukoresha Signal mu gutegura ibi bitero byo muri Yemen iramenyekana, cyane ko hari ubundi buryo bw’itumanaho basanzwe bakoresha.

Umuyobozi Mukuru wa CIA, John Ratcliffe yavuze ko abayobozi bakuru ba Amerika bemerewe gukoresha urubuga rwa Signal

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .