Abatuye Wuhan yatangiriyemo Coronavirus batangiye kujya mu bitaramo nta nkomyi (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 Kanama 2020 saa 08:23
Yasuwe :
0 0

Umujyi wa Wuhan mu Bushinwa, watangiriyemo icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus, watangiye kuberamo ibitaramo bihuza abantu benshi nta guhana intera cyangwa kwambara udupfukamunwa.

Ibi bitaramo bije mu gihe uyu mujyi udaherukamo kugaragara ubwandu bwa COVID-19 bushya kuko ubuheruka bwagaragaye muri Gicurasi,ndetse ubuyobozi buhita bufata ingamba zo gupima abaturage miliyoni 11 bawutuye.

Umujyi wa Wuhan wo mu Bushinwa rwagati wo bigaragara ko iby’iki cyorezo bamaze kubitsinda kuko mu mpera z’icyumweru gishize abantu benshi bateraniye ku mazi bitabiriye iserukiramuco ry’umuziki wa Electronic uzwi ubusanzwe nka EDM.

CNN yatangaje ko ibi birori byabereye ahitwa Wuhan Maya Beach Water Park, abantu bambaye imyambaro yo kogana bitabiriye iri serukiramuco ndetse ubona bizihiwe mu buryo bukomeye, bafatana ku ntugu, abandi bicaye bari kuruhuka nta kibazo na kimwe bafite.

Maya Beach Water Park isanzwe iberaho imyidagaduro muri uyu mujyi yafunguwe mu ntangiriro za Kanama ariko abantu bakabura uko bishimisha kubera imvura nyinshi yari iri kugwa muri ibyo bihe.

Kuri ubu aha hantu nibura buri munsi hakira abantu 15 000, ariko mu bihe by’impera z’icyumweru.

Coronavirus yatangiriye muri Wuhan mu Ukuboza umwaka ushize. Muri Mutarama uyu mujyi warafunzwe abantu batangira kubuzwa kuwusohokamo cyangwa kuwinjiramo, gusa muri Gicurasi iki cyorezo cyaje gusa n’ikigabanya ubukana ku buryo muri uyu mujyi hadaheruka kugaragara ubwandu bushya.

Nubwo uyu mujyi usa n’uwamaze guhashya COVID-19 ndetse abawutuye bakaba basubiye mu bikorwa by’imyidagaduro, ibihugu byinshi ku Isi byo biracyugarijwe n’iki cyorezo kimaze gufata abarenga miliyoni 22, mu gihe abo kimaze guhitana barenga ibihumbi 700.

Abantu bari uruvunganzoka
Mu mpera z'icyumweru gishize ibyishimo byari byose ku mbaga y'abantu yari yitabiriye igitaramo cyahabereye ku nshuro ya mbere kuva Coronavirus ihagaragaye
Mu Mujyi wa Wuhan abantu bakomorewe, ibintu byinshi birimo n'ibitaramo birafungurwa
Wuhan abantu batangiye gusubira mu bitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .