Abaturage bo mu bihugu bitandatu birimo Nigeria na Tanzania bakumiriwe muri Amerika

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 1 Gashyantare 2020 saa 10:36
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu bihugu bitandatu bya Nigeria, Eritrea, Sudan, Tanzania, Kyrgyzstan na Myanmar, ntibemerewe guhabwa Visa ya Leta zunze Ubumwe za Amerika, kereka gusa iy’ubukerarugendo.

Mu 2018, Amerika yahaye visa abimukira baturuka muri Nigeria bakubye kabiri abo muri biriya bihugu bitanu ubateranyije.

Muri uwo mwaka Amerika yari yahaye Visa abanya-Nigeria barenga 8,000, abanya-Sudani barenga 2000, abanya-Tanzania barenga 290 n’abanya-Eritrea 31.

Ubuyobozi buvuga ko ingamba nshya zifashwe nyuma y’uko biriya bihugu bitabashije kubahiriza amabwiriza ya Amerika mu bijyane n’umutekano no gusangira amakuru.

Umunyamabanga mukuru w’agateganyo w’urwego rushinzwe umutekano muri Amerika, Chad Wolf, yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa gatanu ati “Byinshi muri biriya bihugu bikeneye gufashwa ariko ku mpamvu zitandukanye byananiwe kuzuza iby’ibanze twashyizeho.”

Iki gihugu kigaragaza ko kigiye gukomeza gukorana n’ibindi bihugu ku buryo ibizagaragara ko byananiwe kubahiriza ibisabwa na byo bizakurwa ku rutonde rw’ibyo abaturage babyo bemerewe kujya muri Amerika.

Ni umwanzuro usa n’aho atari mushya kuko mu 2017 aribwo Perezida w’iki gihugu, Donald Trump yatangije ibikorwa byo gukumira abaturage bo mu bihugu birindwi, byiganjemo iby’abayisilamu avuga ko ari mu rwego rwo gukaza umutekano wacyo.

Amabwiriza mashya avuga ko abaturage bo muri Sudan na Tanzania batemerewe kongera gusaba Visa zisanzwe zigenerwa ibihugu bifite umubare muke w’abaturage muri Amerika.

Wolf yavuze ko Visa z’igihe gito nk’iz’abakerarugendo, abivuza cyangwa abashoramari zizakomeza gutangwa kuko ntacyo zizabangamiraho amabwiriza.

Mu bihugu byakumiriwe uretse Nigeria yihariye ku kuba ifiteyo abaturage benshi, Sudan, Eritrea, Tanzania na Kyrgyzstan byahowe ko bifite umubare munini w’abayisilamu.

Ibihugu byabanje kugirwaho ingaruka n’iri tegeko harimo; Iran, Libya, Somalia, Syria, Yemen, Venezuela na Korea ya Ruguru.

Abanya-Nigeria ntabwo bemerewe guhabwa visa ya Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .