Mu bihe by’ubukonje biheruka, u Bwongereza bwari bwahuye n’ibibazo byo kugira ingufu nke zifashishwa mu kugabanya ubukonje, bituma u Bwongereza bwitabaza Danemark ngo ibugoboke.
Umwe mu bo mu nzego z’umutekano yabwiye Daily Mail ko u Bwongereza bushobora guhura n’ibibazo by’uko imiyoboro yabwo ibuhuza n’ibindi bihugu ishobora kwangizwa n’amato manini y’Abarusiya.
Iyo mpuguke mu by’umutekano yavuze ko Abongereza bakwiriye gukurikiza amabwiriza y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi avuga ko abantu bagomba gushaka ibikoresho by’ubutabazi, byabafasha nko mu minsi itatu.
Ibyo bikoresho by’ubutabazi bikubiyemo amazi, ibiryo bishobora kubikwa igihe kinini kandi ntibyangirike vuba, imiti, batiri za radio, amatoroshi n’ibindi byangombwa.
Yagize ati “Turabizi neza ko Abarusiya bafite ubushobozi bwo kwangiza imiyoboro itanga amashanyarazi inyura mu nyanja. Niyo mpamvu dukwiriye kugira ibikoresho bihagije kandi vuba mu ngo zacu.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!