00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatalibani basabye sosiyete mpuzamahanga z’indege gusubukura ingendo muri Afghanistan

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 26 Nzeri 2021 saa 04:47
Yasuwe :
0 0

Guverinoma nshya y’Abatalibani yasabye sosiyete zikora ubwikorezi bwo mu Kirere zo mu mahanga gusubukura ingendo ku kibuga cy’indege cya Kabul mu Murwa Mukuru wa Afghanistan, nyuma y’ukwezi kurenga zihagaritswe kubera umutekano muke wakurikiye ifatwa ry’iki gihugu.

Ubu busabe bwasohotse mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’iki gihugu, buje nyuma y’aho ku kibuga cy’indege cya Kabul hashize ukwezi habereye akavuyo kadasanzwe karanzwe no guhungisha abanyamahanga ndetse n’Abanya-Afghanistan, Abatalibani bamaze gufata Kabul.

Ubu iki kibuga ntabwo ari nyabagendwa nka mbere kuko kigeraho gusa umubare muto w’abagenzi baturutse mu bihugu by’inshuti n’AbatalibanIi nka Pakistan ndetse n’imfashanyo zigenewe Abanya-Afghanistan bavanywe mu byabo n’intambara.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu, Abdul Qahar Balkhi, yavuze ko ihagarikwa ry’ingendo mpuzamahanga zatumye Abanya-Afghanistan bamwe bahera hanze y’igihugu abandi babura uko bajya mu kazi ndetse no mu masomo.

Yakomeje agira ati “Nyuma y’uko ibibazo byose byabereye ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kabul bikemuwe ndetse ubu kikaba gifunguye yaba ku ngendo z’indege mpuzamahanga cyangwa mu gihugu hagati, IEA [Islamic Emirate of Afghanistan] irizeza amasosiyete yose y’indege ko yiteguye gukorana nayo.”

“Islamic Emirate of Afghanistan” ni izina rishya Guverinoma nshya y’Abatalibani yahaye iki gihugu, risobanura ko ari igihugu kigendera ku matwara ya Kisilamu.

Nyuma yo kwangizwa, ubu ikibuga cya Kabul kiri gusanwa n’abatekinisiye bo muri Qatar ndetse na Turikiya.

Kuva Abatalibani bafata ubutegetsi, iki gihugu cyaranzwe n’ihungabana rikomeye ry’ubukungu ryatewe n’intambara, ndetse bashinjwa kenshi gushyiraho ubuyobozi butsikamira abagore n’abakobwa, kwihorera ku bayobozi bahoze kuri guverinoma ya mbere cyo kimwe no gushyiraho ibihano biremereye bifatwa nko guhohotera ikiremwamuntu.

Hashize ukwezi kurenga nta ndege zitwara abagenzi zigwa ku kibuga cy'indege cya Kabul

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .