Ubu butumwa bwatanzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afghanistan, Abdul Qahar Balkhi, nyuma y’aho Trump atsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki ya 5 Ugushyingo 2024.
Minisitiri Balkhi yagaragaje ko afite icyizere cy’uko ubutegetsi bushya bwa Trump “buzatera intambwe za nyazo ziganisha ku rugendo rukomeye mu mubano w’ibihugu byombi kandi bizashobora gufungura urupapuro rushya muri uyu mubano.”
Uyu muyobozi yashimye icyemezo Trump yafashe muri manda ya mbere cyo gukura ingabo muri Afghanistan, cyatumye Abatalibani bajya ku butegetsi nyuma y’imyaka 20, ni nacyo ashingiraho yizera ko umubano w’impande zombi ushobora kuba mwiza.
Ingabo za Amerika zavuye muri Amerika mu 2021 hashingiwe ku masezerano yo ku wa 29 Gashyantare 2020 ubutegetsi bwa Trump bwagiranye n’Abatalibani na Qatar yari umuhuza.
Nubwo Abatalibani bahawe rugari bagasubira ku butegetsi bwa Afghanistan, ubu bameze nk’abari mu kato bitewe n’ibihano bafatiwe n’amahanga, biturutse ku makosa atandukanye ariko kurenga ku burenganzira bw’ikiremwamuntu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!