00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasirikare batatu ba Koreya ya Ruguru boherejwe mu gihome nyuma yo kugubwa gitumo babyina nka BTS

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 30 Ukwakira 2021 saa 09:28
Yasuwe :

Abasirikare batatu ba Koreya ya Ruguru bafunzwe nyuma y’uko bagaragaye bari kwigana imbyino z’itsinda rya BTS mu ndirimbo yaryo yitwa “Blood, Sweat & Tears”.

Abo basirikare barimo abo mu ngabo zirwanira mu kirere n’abo mu mutwe ukumira ibitero byo mu kirere. Bose bari mu kigero cy’imyaka 20.

Bagaragaye bari muri Gari ya Moshi yerekezaga i Pyongyang mu rugendo bari bagiyemo mu gace ka Hyesan ku musozi wa Paekdu.

Mu nzira bagenda, umuriro waje kubura bituma gari ya moshi ihagarara kuri station ya Sokhu. Mu gihe bari bategereje ko yakongera guhaguruka, bari bari kubyina.

Bivugwa ko abasirikare bakuru babiri bababonye, hanyuma bahita bategeka ko bafungwa ako kanya.

Abashinzwe umutekano bahise babashushubikanya babashinja ko bari bari kwigana imbyino zipfuye zo muri Koreya y’Epfo mu gihe bari bari mu rugendo rwo kujya kwiga amateka aganisha ku gukunda igihugu.

Kugira ngo abo bayobozi babone ko imbyino bari kwigana ari iza BTS, byatewe n’uko mu gisirikare harimo ishami ryihariye rishinzwe kureba amashusho yo hanze y’igihugu nibura amasaha atatu buri cyumweru.

BTS izwi nka Bangtan Boys ni itsinda rya muzika ryo muri Koreya y’Epfo, igihugu kidacana uwaka na Koreya ya Ruguru.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .