00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasirikare batatu b’u Buholandi barasiwe muri Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 August 2022 saa 09:17
Yasuwe :

Muri iki gihe nta munsi w’ubusa wira muri Amerika hatabaye ibyaha bikoreshejwe imbunda. Kuri uyu wa Gatandatu, abasirikare batatu b’Abaholandi barasiwe mu mujyi wa Indianapolis, muri Leta ya Indiana.

Aba basirikare bo mu mutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Buholandi, Commando Corps, bari muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu mahugurwa.

Polisi ya Indianapolis yatangaje ko yasanze abo ba ofisiye batatu bafite ibikomere by’amasasu, bahita bajyanwa ku bitaro byo hafi aho.

Minisiteri y’Ingabo y’u Buholandi yavuze ko umwe muri abo batatu arembye, mu gihe abandi babiri badakomerewe cyane.

Barashwe mu gihe bari bari mu karuhuko kuri hoteli bacumbitsemo, bari hanze yayo.

Polisi yatangaje ko bishoboka ko hari abantu bari bashyamiranye mbere yaho, bakaza kubarasa babasanze hanze ya hotel.

Ubwo yari kuri FOX59, umuvugizi wa Polisi y’Umujyi wa Indianapolis yagize ati "Kugeza ubu amakuru twifuza gutangaza ni uko atari ibintu byabereye imbere muri hotel. Hari ugushyamirana kwari kwabayeho mbere, dukeka ko kwabereye ahandi hantu."

Kugeza ubu nta muntu uratabwa muri yombi akurikiranyweho ubu bugizi bwa nabi.

Umwe mu basirikare b'u Buholandi ari mu kazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .