00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasirikare bakuru 15 barishwe: Agezweho mu ntambara ya Israel na Iran

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 June 2025 saa 10:53
Yasuwe :

Intambara ihanganishije Israel na Iran igeze ku munsi wa cyenda, buri ruhande rurasa ibisasu biremereye. Israel yavuze ko mu bitero byagabwe mu gitondo cyo ku wa Gatandatu hiciwemo umusirikare mukuru mu ngabo za Iran Revolutionary Guard Corps witwa Amin Pour Jodkhi.

Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki 21 Kamena 2025, Israel yatangaje ko yagabye ibitero byinshi ahari ibigo by’ubushakashatsi ku ngufu za nucléaire mu Ntara ya Isfahan ahiganje ibikorwaremezo nk’ibi byinshi.

Ubuyobozi muri Iran bwatangaje ko ahantu henshi muri Isfahan hagabwe ibitero bikomeye ariko ntibatangaje umubare w’abakomeretse.

Itangazo Ingabo za Israel zasohoye rihamya ko Amin Pour Jodkhi yari Umuyobozi wa Brigade ya kabiri ishinzwe gukoresha drone mu butasi no kugaba ibitero.

Muri iyi ntambara drones za Iran zigiramo uruhare rukomeye, nubwo inyinshi muri zo Israel yagiye ivuga ko yazihanuye.

Uwayoboye umutwe wo muri Palestine yiciwe muri Iran

Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Katz Israel, yavuze ko mu gitero cyagabwe mu nyubako yo mu Mujyi wa Qom gihitana Saeed Izadi wayoboye Al-Quds Brigades yo muri Palestine ifitanye isano n’imitwe y’iterabwoba.

Ati “Yatanze inkunga n’intwaro kuri Hamas mbere y’ubwicanyi bwakozwe ku wa 7 Ukwakira. Urupfu rwa Izadi ni intambwe ikomeye itewe ku butasi n’ingabo zirwanira mu kirere, ni ubutabera ku bishwe n’abashimuswe. Ukuboko bwa Israel kuzagera ku banzi bayo bose.”

Ibitero bya Israel byahitanye batanu

Abantu baguye mu bitero Israel yagabye mu mujyi wa Khorramabad.

Nour News Agency yatangaje ko abasirikare bakuru 15 barimo n’abasirikare bo mu ngabo zirwanira mu kirere ba Iran bishwe muri iyi ntambara imaze iminsi icyenda.

Kuva ku wa 13 Kamena, Israel yishe abagaba bakuru b’ingabo babiri ba Iran, abahanga mu gutunganya ingufu za nucléaire n’ibigo byinshi bikorerwamo ubushakashatsi kuri ibi binyabutabire birangirika.

Muri Isfahan hari ibigo byinshi by'ubushakashatsi ku ngufu za nucléaire

Iran isanga yaratewe nk’uko Amerika yateye Iraq

Umuvugizi wa Guverinoma ya Iran, Fatemeh Mohajerani, yatangaje ko igihugu cyabo cyagabweho ibitero na Israel bishingiye ku binyoma, abigereranya n’uko Amerika yateye Iran mu 2003.

Ati “Iran yasubiyemo kenshi ko niba ikibazo ari intwaro za nucléaire, twabivuze kenshi ko nta mugambi wo kuzicura dufite. Buri wese arabizi ko ibi byavuzwe imyaka myinshi ishize. Iraq ntiyatewe mu buryo nk’ubwo? Hanyuma hari intwaro za nucléaire basanzeyo?”

Mohajerani yavuze ko mu myaka 200 ishize nta na rimwe Iran yigeze itangiza intambara kuri Israel

Ati “Ibiri kuba ubu ni uburenganzira twemererwa n’amategeko mpuzamahanga bwo kwirwanaho.”

Drones za Iran zahanuwe

Ingabo za Israel zatangaje ko zahanuye drones za Iran mu gace ka Golan, izindi zirasirwa mu kibaya cya Beit She’an n’ahandi.

Israel ntiyagiye gushaka intwaro za nucléaire muri Iran-Putin

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko ibitero Israel yagabye kuri Iran bitagamije guhagarika umugambi w’intwaro za nucléaire.

Putin yabwiye Sky News ko we kenshi yabwiye Israel ko Iran nta mugambi wo gukora no gutunga intwaro za nucléaire ifite.

Gusa Perezida wa Amerika, Donald Trump, yavuze ko Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubutasi, Tulsi Gabbard, wavuze ko Iran itari gukora igisasu cya nucléaire, yabeshye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yavuze ko gahunda y’ingufu za nucléaire ya Iran igamije amahoro, ndetse ko yiteguye ibiganiro mu gihe Israel yahagarika ibitero.

Iran yahungishije ibikoresho byerekeye ingufu za nucléaire

Inzobere mu bya gisirikare n’Ikigo gikora ubushakashatsi ku ntambara, (ISW) hamwe na Critical Threats Project (CTP) byatangaje ko umwe mu bayobozi bakuru ba IRGC yavuze ko ibikoresho byifashishwa muri porogaramu y’ingufu za nucléaire byimuriwe ahandi kugira ngo bitazangizwa.

Ibi bigo bivuga ko kubyimura byatuma Israel na Amerika bigorwa no kubisenya.

Biti “Iyi mvugo isa n’ishaka kwereka abo mu Burengerazuba bw’Isi ko kurimbura ibijyanye n’ingufu za nucléaire muri Iran bizasaba imbaraga nyinshi, bigoye, bityo ko bakwiye kujya mu biganiro na Iran.”

CNN yanditse ko abayobozi ba Iran basanga iyi ntambara yahagarara mu munota umwe mu gihe Perezida Trump yabwira ubutegetsi bwa Israel ngo bureke kugaba ibitero.

Iran kandi yarahiye ko itazongera kuganira na Amerika ku byerekeye gahunda y’ingufu za nucléaire, mu gihe Israel ikiyigabaho ibitero.

Abaturage barara mu mahema birinda ko ibisasu byabasanga mu nyubako
Ibitero bya Iran byashegeshe inyubako zimwe muri Israel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .