00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasirikare ba Ukraine n’u Burusiya baguye mu ntambara ya Bakhmut

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Werurwe 2023 saa 06:17
Yasuwe :

Ukraine n’u Burusiya byatangaje ko buri ruhande rwahombeye cyane mu rugamba rwa Bakhmut.

Bakhmut ni umujyi wo mu Burasirazuba bwa Ukraine, igisirikare cy’u Burusiya kimaze amezi kigerageza kwigarurira.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko ingabo z’u Burusiya zatakaje abasirikare barenga 1100 mu minsi mike ishize ndetse abandi benshi bakomeretse cyane.

U Burusiya nabwo bwatangaje ko bwishe abo mu nzego z’umutekano za Ukraine barenga 220 mu masaha 24 ashize.

U Burusiya nibufata umujyi wa Bakhmut, bivuze ikintu kinini mu ntambara kuko bwaba bugeze ku ntego kwigarurira intara yose ya Donetsk, imwe muri enye bwiyometseho muri Nzeri umwaka ushize binyuze muri kamarampaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .