00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasirikare ba Ukraine muri Mariupol bamanitse amaboko: Intambara n’u Burusiya irakomeje

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 May 2022 saa 10:47
Yasuwe :

U Burusiya bukomeje kurasa mu bice bitandukanye bya Ukraine, ari nako Suède na Finlande birimo kurwanira kwinjira mu ihuriro rya gisirikare rihuza u Burayi na Leta zunze Ubumwe za Amerika, NATO.

  • Abasirikare ba Ukraine muri Mariupol bamanitse amaboko
  • Turikiya yiteguye kuvuga ‘Oya’ kuri Suède na Finlande
  • Croix Rouge yanenze u Burayi mu bijyanye n’impunzi
  • U Burusiya bukomeje kurasa ku bice bitandukanye bya Ukraine.

Urugamba muri Mariupol rurasatira umusozo

Ubuyobozi bw’ingabo za Ukraine bwasabye abayobozi b’ingabo zihishe mu nganda z’ibyuma za Azovstal muri Mariupol kumanika amaboko, cyane ko ngo “basohoje inshingano zabo".

Ako gace karimo ubuvumo bunini cyane kamaze iminsi kagoswe n’ingabo z’u Burusiya.

Kari mu mujyi Mariupol uri mu majyepfo ya Ukraine, ku nyanja ya Azov itandukanya icyo gihugu n’u Burusiya. Umaze iminsi uri mu maboko y’ingabo z’u Burusiya, uretse igice gito kigizwe n’uruganda rw’ibyuma rufite ubuvumo hasi.

Minisiteri y’Ingabo ya Ukraine yavuze ko abo basirikare bakomeje kugora ingabo z’u Burusiya, batuma zitajya gutanga umusanzu ahandi ku rugamba.

Perezida wa Ukraine Volodomyr Zelensky yavuze ko bafashe iki cyemezo kubera ko "dukeneye izi ntwari za Ukraine zikiri nzima."

Nyuma yo kumanika amaboko ngo hazakurikiraho ibiganiro byatuma aba basirikare basubizwa muri Ukraine.

Abasirikare barimo abakomeretse basohowe mu ruganda rwa Azovstal bajyanwa mu mijyi iri mu maboko y'u Burusiya

Icyiciro cya mbere cyo kumanika amaboko kuri uyu wa Mbere cyasojwe abasirikare 264 basohotse muri Azovstal.

Minisitiri w’Ingabo wungirije wa Ukraine, Anna Malyar, yavuze ko harimo gutegurwa igurana ry’abasirikare 53 bavuyemo bakomeretse, bajyanywe mu bitaro biri mu mujyi wa Novoazovsk ugenzurwa n’u Burusiya. Uri mu gice cyigize repubulika yigenga ya Donetsk.

Abandi basirikare 211 bajyanywe mu mujyi wa Olenivka, na wo uri muri Donetsk.

Croix Rouge yanenze uburyo u Burayi bwakiramo impunzi

Umuryango utabara imbabare, Croix Rouge, wavuze ko uburyo impunzi zirimo guhunga Ukraine zakirwa bwangu mu Burayi, bugaragaza impu ebyiri kw’icyo gice mu gukemura ikibazo cy’impunzi.

Ni mu gihe ngo u Burayi usanga budakozwa ibyo kwakira impunzi ahanini ziva muri Afurika, uburasirazuba bwo hagati n’ahandi.

Umuyobozi mukuru wa Croix Rouge, Francesco Rocca, yavuze ko mbere bari bizeye ko uburyo impunzi ziva muri Ukraine zakirwa mu Burayi bigiye kuba intangiriro y’impinduka muri politiki y’abimukira mu Burayi.

Ati "Ikibabaje ni uko atari ko byagenze."

Ibikorwa byinshi muri Ukraine bimaze gusenywa

Mu gihe ibihugu bya Pologne, Romania, Hungrie, Moldova na Slovakia byihutiye kwakira impunzi ziva muri Ukraine, Rocca yavuze ko abimukira, impunzi n’abashaka ubuhungiro bava ahandi bashaka kujya i Burayi barimo gupfa ndetse bagakorerwa irindi hohoterwa ryinshi, ndetse bakagorwa no kubona serivisi z’ibanze.

Imibare ivuga ko nibura impunzi n’abimukira 48,000 bapfuye cyangwa bakaburirwa irengero kuva mu 2014, bagerageza kwambuka inyanja ya Méditerranée n’izindi nzira bashaka kujya mu Burayi.

Putin ahanze amaso uburyo Suède na Finlande zizitwara muri NATO

Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yagaragaje ko ubutegetsi bwe nta kibazo bufite ku kuba Suède na Finlande byajya muri NATO, ariko gishobora kuvuka bitewe n’ibizakurikiraho.

Ni ijambo yagejeje ku bayobozi b’ibihugu bya Armenia, Belarus, Kazakhstan, Kyrgyzstan na Tajikistan, mu nama bagiranye kuri uyu wa Mbere.

Yakomeje ati “Ariko kwagura ibikorwa remezo byabo bya gisirikare muri iki gice byo bizatuma habaho igisubizo cyacu. Uko kizaba kimeze, tuzabanza turebe ingano y’inkeke bizaba biteye."

Ukraine ihomba miliyari $5 buri kwezi

Perezida Zelenskyy yatangaje ko Ukraine buri kwezi igira icyuho cya miliyari $5 mu ngengo y’imari, ugereranyije amafaranga ibasha kubona n’ayo ikeneye.

Zelenskyy yabivuze mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, ubwo yagarukaga ku biganiro yagiranye n’Umuyobozi mukuru w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, Kristalina Georgieva.

Yavuze ko cyibanze "ku buryo bwo kwihutisha guha Ukraine inkunga ijyanye n’imari, bijyanye n’icyuho gikomeza kugaragara mu ngengo y’imari muri iki gihe cy’intambara, kigera kuri miliyari $ 5 ku kwezi."

Abantu benshi bamaze guhunga Ukraine kubera intambara

Turikiya ntizavuga ’Yego’ ku bashyigikira iterabwoba

Mu gihe ibihugu bya Suède na Finlande biri mu byishimo ko ibihugu byinshi birimo kubyakiriza yombi muri NATO, impungenge zikomeye ziri ku gihugu cya Turikiya.

Kugira ngo igihugu cyemerwe nk’umunyamuryango mushya bisaba ko abanyamuryango bose babyemeza, binyuze mu itegeko ritorwa n’inteko zishinga amategeko z’ibihugu binyamuryango.

Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan, ashinja biriya bihugu bibiri gushyigikira inyeshyamba z’aba Kurdes, leta ye ifata nk’imitwe y’iterabwoba.

Byongeye, biriya bihugu bibiri ngo byafatiye Turikiya ibihano birimo ko hari intwaro zimwe itemerewe kugurayo.

Ati "Nta gihugu na kimwe muri biriya byombi gifite umurongo uhamye mu bijyanye n’imitwe y’iterabwoba". Yari mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo yakiraga mugenzi we wa Algeria.

Yakomeje ati "Ntabwo twavuga ’Yego’ ku bantu bafatiye ibihano Turikiya, ku kujya muri NATO kandi ari umuryango ugamije umutekano."

Autriche yiyemeje kuguma hagati

Mu gihe ibihugu bimwe bikomeje kurwana bijya muri NATO, Autriche yatangaje ko idashaka kugira uruhande na rumwe yegamira nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Alexander Schallenberg kuri uyu wa Mbere.

Icyakora yavuze ko bubaha icyemezo cya Suède na Finlande.

Ati "Ni icyemezo cyabo, ntabwo ari icyacu. Autriche izakomeza kuba igihugu kidafite uruhade kibogamiyeho."

Gusa yavuze ko Perezida Vladmir Putin ari we watumye NATO igira agaciro, bituma biriya bihugu bibiri bishaka kuyijyamo.

Amerika yagerageje igisasu cya hypersonic

Ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika zatangaje ko zakoze igerageza ry’igisasu cyo mu bwoko bwa ’hypersonic’, cyabashije kugendera ku muvuduko ukubye inshuro eshanu uw’ijwi.

Ni isuzuma ryabaye ku wa Gatandatu mu majyepfo ya California, ubwo iyo ntwaro izwi nka Rapid Response Weapon (ARRW) yoherezwaga n’indege, nk’uko ingabo zirwanira mu kirere zabitangaje.

Amerika muri Werurwe nabwo yatangaje ko yakoze igerageza ku gisasu cya missile cyo mu bwoko bwa "hypersonic".

Ntabwo Amerika n’ibihugu bifatanya biri mu rugendo rwa byonyine rwo kubaka izo ntwaro zihuta cyane kandi bigoye ko zapfa gutahurwa n’ubwirinzi bwagenewe gutahura ibisasu, ku buryo bishwanyuzwa mbere y’uko bigwa ku butaka.

U Burusiya busanganywe ibi bisasu, ndetse bumaze kubitera inshuro zitandukanye ku butaka bwa Ukraine kuva byajya mu ntambara guhera ku wa 24 Gashyantare.

Muri uku kwezi missile ya Kinzhal yo mu bwoko bwa ‘hypersonic’ yarashwe mu mujyi wa Odessa.

Uru ruganda rumaze igihe rwihishemo abasirikare benshi ba Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .