00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasirikare ba Ukraine bishyize mu maboko y’Ingabo z’u Burusiya

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 17 August 2024 saa 12:04
Yasuwe :

Abasirikare barenga 24 ba Ukraine bagabye igitero mu gace ka Kursk bishyize mu maboko y’Ingabo z’u Burusiya nyuma y’uko zibuze amahitamo, dore ko hari ibyago byinshi by’uko zari bufatwe mpiri.

Ingabo za Ukraine zakoresheje uburyo bw’itumanaho rya Telegram mu gutangariza u Burusiya ko zifuza kumanika amaboko mu gace ka Kursk, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ingabo y’icyo gihugu.

U Burusiya bwatangaje ko mu Ngabo zagabye iki gitero, nibura izirenga ibihumbi bibiri, baguye muri icyo gitero, mu gihe ibifaru birenga 40 nabyo byashwanyagujwe muri urwo rugamba.

Ingabo z’u Burusiya kandi zikomeje kohereza muri aka gace ku bwinshi mu rwego rwo gukomeza guhangana n’izi Ngabo za Ukraine, ibishobora gutuma umubare w’abishyira mu maboko y’Ingabo z’u Burusiya ukomeza kwiyongera.

Abasirikare ba Ukraine bishyize mu maboko y'Ingabo z'u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .