00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasirikare ba mbere ba Ukraine basoje amasomo yo gutwara indege za F-16 z’intambara

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 24 May 2024 saa 03:08
Yasuwe :

Icyiciro cya mbere cy’abasirikare ba Ukraine cyasoje amasomo ya gisirikare yo gutwara indege z’intambara zikorwa n’abanyamerika, zizwi nka F-16.

Ni amasomo basoreje muri Amerika mu kigo cy’imyitozo Arizona Air National Guard Wing nk’uko Politico yabitangaje.

Umuyobozi w’icyo kigo, Erin Hannigan, yatangaje ko iyo ari intangiriro yo kuba muri Ukraine indege za F-16, zikifashishwa mu ntambara icyo gihugu gihanganyemo n’u Burusiya.

Ibihugu bya mbere byamaze kugaragaza ko bifite ubushake bwo koherereza Ukraine izo ndege, gusa ikibazo cyari uko Ukraine nta bapilote ifite bazobereye kuzitwara. Ibyo bihugu ni Norvège, Denmark, u Bubiligi n’ u Buholandi.

Indege za F-16 zatangiye wifashishwa n’ingabo za Amerika mu myaka ya 1980. Ni indege Ukraine yasabye cyane ivuga ko zizayifasha guhindura imyitwarire yayo mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya, nubwo u Burusiya buherutse kugaragaza ko bufite uburyo bwinshi bwo kuzihanura.

Muri Werurwe uyu mwaka Perezida Vladimir Putin yavuze ko izo ndege niziramuka zoherejwe muri Ukraine, byanze bikunze zizahanurwa.

Abasirikare ba mbere ba Ukraine basoje amasomo yo gutwara indege za F-16 z’intambara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .