Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo u Budage bwemeye inkunga y’ibifaru 14 byo mu bwoko bwa Leopard 2, bigomba gufasha Ukraine mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya. Byaje biyongera ku bindi bifaru byo mu bwoko bwa Marder u Budage bwari bwaremeye mbere.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo mu Budage, yatangaje ko abasirikare ba mbere ba Ukraine bageze muri icyo gihugu, kwihugura uko barashisha ibifaru bya Marder.
U Budage bwiyemeje guha Ukraine ibifaru byo muri ubu bwoko bigera kuri 40. Biteganyijwe ko amahugurwa ku mikoreshereze y’ibifaru bya Marder azaba yasojwe muri Werurwe uyu mwaka.
Marder ni ubwoko bw’ibifaru byihuta byifashishwa mu gutwara abasirikare ku rugamba. Bikunze kugenda biri kumwe n’ibindi bifaru binini.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!