Umunyamakuru wa Financial Times wita ku nkuru z’ububanyi n’amahanga, Gideon Rachman, yavuze ko abo basisirikare bakigera mu Burusiya, bagize amahirwe akomeye yo kureba amashusho y’urukozasoni kuri internet, ibyo babonye birabatangaza cyane ku buryo kubakura kuri ayo mashusho byabaye ingorabahizi.
Muri Koreya ya Ruguru, gukoresha internet ni ikintu kigoye cyane ku buryo kubona amashusho y’urukozasoni nk’ayo ari ingorabahizi. Mu Burusiya, aba basirikare bivugwa ko bamaze kugera ku mirongo y’imbere ku rugamba aho bahanganye n’Ingabo z’u Burusiya mu bice nka Kursk, aho Ingabo za Ukraine zabohoje.
Icyakora uruhare rw’izi ngabo ntabwo ruratangazwa neza, uretse ko amakuru y’ibanze ahamya ko zageze ku rugamba zimaze guhabwa intwaro z’u Burusiya. Imyitozo yo gukoresha izo ntwaro yatangiwe mu bigo bitanu biri imbere mu Burusiya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!