Mu cyumweru gishize, Umucamanza wo mu gihugu cya Brazil yasabye ko hakorwa iperereza kuri uyu musirikare, hashingiwe ku birego byatanzwe n’Umuryango utegamiye kuri Leta muri Palestine witwa ’Hind Rajab Foundation’ (HRF) bamushinja uruhare yagize mu bitero byagiye bigabwa ku baturage bo muri Gaza.
Uwunganira mu mategeko uyu muryango, Maria Pinheiro, yavuze ko kubera ko Brazil yashyize umukono ku masezerano y’i Roma yashyizeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), yemerera abanyamategeko gukurikirana abantu bakoze ibyaha birimo ibya Jenoside, iby’ibasiye inyokumuntu ndetse n’ibyaha by’intambara ko bikurikiranwa mu buryo bw’iperereza kandi ababikoze bakabihanirwa.
HRF ni umuryango utegamiye kuri Leta uharanira inyungu za Palestine uvuga ko ushingiye ku guca ukubiri n’ubudahangarwa bwa Israel no kwibuka umukobwa w’imyaka itanu wishwe n’igifaru ubwo yarari mu modoka y’iwabo muri Gaza, Hind Radjab, ndetse n’abandi bose baguye mu ntambara muri Gaza.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gideon Saar, yavuze ko bagomba kugennzura ko umuturage wa Israel atagira ibyago biturutse ku bo yise abarwanya Israel ngo bari gukora iperereza kuri uyu wahoze ari umusirikare wa Israel
Uru rubunza rwo muri Brazil rwavugishije benshi harimo Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Israel, Yair Lapid, yavuze ko ibi ari igisebo kubona umusirikare wabo ahunga kubera intambara yabereye muri Gaza,
yagize ati “kubona uwahoze ari umusirikare wa Israel ahunga igihugu mu gicuku kugira ngo yirinde gutabwa muri yombi azira kurwanira muri Gaza, ni ikimenyetso kerekana ugutsindwa kwa Guverinoma iriho.”
Kugeza ubu nta cyemeza ko hari umusirikare waba warafashwe cyangwa ngo afungwe bitewe n’ibi birego babarega by’intambara.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!