France 24 yanditse ko umutwe wa GSIM (Group for the Support of Islam and Muslims), usanzwe ufitanye isano n’umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda, ari wo wigambye icyo gitero. Wavuze ko abasirikare 70 ba Bénin ari bo bishwe.
Umuvugizi wa guverinoma, Wilfried Léandre Houngbedji, ku wa 23 Mata, yatangaje ko abaguye muri icyo gitero muri Parike yitwa W iherereye mu Majyaruguru ya Bénin ari 54. Mbere ubuyobozi bwari bwatangaje ko abasirikare umunani ari bo bishwe.
Yagize ati ” N’ubwo atari 70 nk’uko babivuga… ni benshi cyane. Abo basirikare bishwe ni abana bacu, ni ababyeyi bacu, ni inshuti zacu.”
Kuva ibitero by’intagondwa byatangira mu Majyaruguru ya Bénin, iki ni cyo gitero cyahitanye abantu benshi.
Mu 2022, igihugu cya Bénin cyohereje mu Majyaruguru abasirikare bagera ku 3000 mu rwego rwo kurinda imbibi zacyo. Nyuma yaho, hongeweho abandi 5000 mu rwego rwo gukaza umutekano.
Mu kwezi kwa Mutarama, abasirikare 28 ba Bénin na bwo biciwe hafi y’umupaka uhuza Bénin, Niger na Burkina Faso, mu gitero cyagabwe n’umutwe wa GSIM.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!