Leta ya Koreya y’Epfo iherutse gutangaza ko Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yoherereje u Burusiya ingabo zisaga 10.000 mu rwego rwo kubufasha mu ntambara yabwo na Ukraine.
Bivugwa ko ubufasha bwa Koreya ya Ruguru mu ntambara yo muri Ukraine ari ingurane y’ibikoresha bya gisirikare u Burusiya bwayihaye.
Mu mpera z’icyumweru gishize, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko ingabo z’igihugu cyabo zafashe abasirikare babiri ba Koreya ya Ruguru, yongeraho ko yakwemera ko baguranwa ababo bafashwe n’u Burusiya.
Ubutumwa bw’uyu Mukuru w’Igihugu bwaherekejwe n’amashusho agaragaza aba basirikare bahatwa ibibazo.
Umudepite wo muri Koreya y’Epfo, Lee Seong-kweun, yavuze ko abasirikare bafashwe bategetswe na Leta ya Koreya ya Ruguru ko bagomba kwiyahura, aho gufatwa nk’imfungwa kandi ngo byagaragaye mu nyandiko bari bafite ubwo bafatwaga.
Ku rundi ruhande, Ukraine nayo yagiye ishinjwa guterwa inkunga n’abarwanyi ndetse n’ingabo baturutse cyane cyane mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!