00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa: Imibare y’abashyingiranwa ikomeje kugabanuka

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 10 February 2025 saa 07:43
Yasuwe :

Umubare w’abashyingiranwa mu Bushinwa wagabanyutse ku kigero cya 20% mu 2024. Uyu mwaka wabaye uwa mbere mu mateka habaye igabanyuka nk’iri muri iki gihugu.

Ibi byabaye leta isanzwe ishyira imbaraga mu gushishikariza urubyiruko kubaka ingo no kubyara, mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cyo kugabanyuka kw’abaturage.

Ahanini mu Bushinwa, benshi bavuga ko kuba urubyiruko rudafite inyota yo gushinga ingo no kugira abana, bifitanye isano n’ikiguzi cy’imibereho n’uburezi bw’abana kiri hejuru cyane.

Imibare yatangajwe na Minisiteri ishinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Bushinwa igaragaza ko mu 2024 imiryango yashyingiwe yari miliyoni 6,1, ivuye kuri miliyoni 7,68 mu mwaka wabanje.

Impuguke mu by’imibare y’abaturage yo muri Kaminuza ya Wisconsin-Madison, Yi Fuxian, yavuze ko ibi ari ibintu bidasanzwe, kuko no mu 2020 aho icyorezo cya Covid-19 cyari cyaratumye ibintu byinshi bizamba, umubare w’abashyingiranwa wagabanyutseho 12,2% gusa.

Umubare w’abashyingiranwe mu Bushinwa mu 2024 wari munsi ya kimwe cya kabiri cy’abashyingiranwe mu 2013, aho bari miliyoni 13,47.

Umubare w’abana bavuka mu Bushinwa wagiye ugabanuka, bitewe na politiki yo kubyara umwana umwe mu muryango, yari yaremejwe muri iki gihugu mu myaka yo hagati ya 1980 na 2015.

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, leta y’u Bushinwa mu 2024 yafashe ingamba zitandukanye zirimo gusaba za kaminuza gutanga amasomo yo gukundisha abantu urukundo, agamije guhindura imyumvire y’urubyiruko.

Ku rundi ruhande, imiryango irenga miliyoni 2,6 yatse gatanya mu 2024, bigaragaza ubwiyongere bwo ku kigero cya 1,1% ugereranyije n’umwaka wa 2023.

Umubare w'abashyingiranwa mu Bushinwa wagabanyutse ku rugero rwa 20% mu 2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .