Muri iyi myigaragambyo yabaye ku wa Gatatu, abayitabiriye barushije imbaraga abapolisi barinda Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, ndetse bamwe babaca mu rihumye barinjira.
Mu kurinda abadepite n’abasenateri hari abasabwe kuguma mu biro byabo mu gihe abandi bajyanywe ahantu hatekanyo kurushaho.
Ahagana saa Tatu z’ijoro ubwo abasenateri baganiraga ku ngingo yazamuwe n’abashyigikiye Trump zirimo iyerekeye amajwi ya Leta ya Arizona, ikiganiro cyarogowe kuko abigaragambya bari mu cyumba kiri inyuma y’ahakorera, Umutwe wa Sena.
Aljazeera yanditse ko umuntu umwe ari we bivugwa ko yakomerekeye muri iyi myigaragambyo.
Ubwo imyigaragambyo yakazaga umurego, Trump yashyize kuri Twitter amagambo anenga Visi Perezida, Mike Pence, wari uhagarariye igikorwa cyo kubarura amajwi, asaba abayoboke be ‘gusigara amahoro.’
Umuntu mwe ngo ni we winjiye muri Sena, ahita avuga mu ijwi riranguruye ati ‘Trump yatsinze amatora.’
Mu kuburizamo ibi bikorwa by’abigaragambya, Polisi yabakangishije imbunda, inabamishamo imyuka iryana mu maso.
Amafoto yakwirakwiriye agaragaza ko abari inyuma ya Trump binjiye basenye ibipangu ndetse banarwanya Polisi yabitambikaga.












TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!