Abashinwa basubira mu mirimo basabwe kwitonda kubera icyorezo cya coronavirus

Yanditswe na Habimana James
Kuya 10 Gashyantare 2020 saa 11:16
Yasuwe :
0 0

Abashinwa batari bake batangiye gusubira mu mirimo hirya no hino mu gihugu, nyuma yo kumara iminsi bari kiruhuko cyo kwihiza gutangira umwaka mushya wa 2020 gusa bakaba basabwa gukomeza kwirinda ko icyorezo cya coronavirus cyakomeza kwiyongera.

Umwaka mushya w’Abashinwa wizihizwa mu birori biba bikomeye mu gihugu, birangwa no gusurana kw’inshuti, gusangira n’abavandimwe no kwifurizanya amahirwe.

Nubwo batangiye gusubira mu kazi, ibice bitandukanye mu gihugu biri mu kato kubera iyi virusi ikomeje kwibasira u Bushinwa.

Imibare y’inzego z’ubuzima mu Bushinwa, iravuga ko abantu 910 bamaze gupfa, mu gihe abandi ibihumbi 40 bamaze kwandura.

CNN yatangaje ko nubwo bamwe batangiye gusubira mu mirimo yabo, abandi bazakomeza gukorera mu ngo kuko basabwa kwirinda ko iki cyorezo gikomeza gukwirakwira.

Coronavirus imaze guhitana abatari bake kurusha abishwe n’icyorezo cya SARS cyadutse mu Bushinwa mu 2003.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku Isi, OMS, ryatangaje ko hari itsinda ry’impunguke riyobowe na Bruce Aylward ryerekeje mu Bushinwa gutanga ubufasha

Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko uyu muganga ari inzobere mu bijyanye no guhangana n’ibyorezo.

Bruce Aylward niwe wayoboye itsinda rya OMS mu kurwanya icyorezo cya Ebola, gukingira no guhangana n’indwara zitandukanye harimo n’imbasa.

Imibare iragaragaza ko Intara ya Hubei ariyo imaze kwibasirwa cyane kuko ibihumbi 30 by’abamaze kwandura ariho baturuka.

Ibindi bihugu bimaze kwibasirwa harimo Singapore ahari abantu 40, Thailand 32, Koreya y’Epfo, u Buyapani n’ibindi.

Abaturage ntibishimiye uko amakuru kuri Coronavirus atangwa

Kuri uyu wa Gatanu nibwo mu Bushinwa hakwirakwiye amakuru avuga ko umuganga watangaje bwa mbere iki cyorezo, Dr Li Wenliang cyamaze kumuhitana.

Dr Li Wenliang niwe muntu wa mbere mu Bushinwa wabanje kuvuga ko hari icyorezo mu gihugu, gusa nyuma inzego za Polisi zaje kumuta muri yombi zivuga ko arimo gukwirakwiza ibihuha.

Iki cyorezo kimaze kumenyekana, yaje gusabwa imbabazi.

Nyuma y’uru rupfu, abantu batandukanye mu Bushinwa banenze leta uburyo yatinze gutangaza ko igihugu gifite icyorezo.

Nyuma y’urupfu rwa Dr Li Wenliang kandi ikibazo cyongeye kuvuka, nyuma y’aho umunyamakuru, Chen Qiushi , aburiwe irengero.

CNN yavuze ko Chen Qiushi ari mu banyamakuru bandikaga inkuru zinenga leta mu ntara ya Wuhan.

Kugeza ubu abatari bake mu Bushinwa batangiye gusaba ko haba uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo.

Amakuru avuga ko inshuti n’umuryango we, bamenye ko uyu munyamakuru yashyizwe mu kato.

Umwe yagize ati “Reka twizere ko leta igomba gufata neza, Chen Qiushi, ntabwo twakongera kwemera ko haba undi muntu umera nka Dr Li Wenliang.”

Amakuru avuga ko kuba leta yaragiye ibuza ko hatangwa amakuru kuri iki cyorezo cyari mu gace ka Wuhan, aribyo byatumye kirushaho gukwirakwira mu gihugu cyose.

Abashinwa batangiye gusubira mu mirimo mu gihe iyi virusi ikomeje kwiyongera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .