Aba bashakashatsi bavumbuye ibi nyuma yo gukoresha ikoranabuhanga rya ‘3D’ bifashishije ‘CT Scans’, maze bongera kubaka ubwonko bwa ‘Thecodontosaurus’, bamenya byinshi ku mibereho yazo birimo n’ibyo zaryaga.
Mu byagaragaye bitangaje, ni uko izi dinosaure zari zitandukanya n’andi moko nka Diplodocus na Brontosaurus, kuko yo yagendaga ku maguro abiri kandi yemye, ikabasha guhindukiza amaso ndetse ikaniruka itumbereye imbere, nk’uko bimeze ku muntu.
Thecodontosaurus ngo ntizari nini cyane, kuko zangana n’imbwa yakuze neza, ikindi kandi ngo zashoboraga kureba kure kuko zagendaga zihagaze.
Usibye ubushobozi buhambaye bwo kugenda, izi dinosaure ngo zari zifite amatwi afite ubushobozi bukomeye, kuko aba bashakashatsi bavumbuye ko zashoboragga kumva amaji y’ibintu biri kure, bikazifasha guhunga mu gihe zugarijwe.
Usibye ibi kandi, izi dinosaure ngo zanashoboraga kurya inyama, aho kuba ibyatsi gusa nk’uko byari bimeze kuri ngenzi zazo.
Antonio Ballell, umunyeshuri uri gushaka impamyabushobozi y’ikirenga muri Kaminuza ya Bristol, akaba n’umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, yagize ati “Ubusesenguzi bwerekanye ko hari ibice by’ubwonko bishinzwe gutuma umutwe uhagarara neza ndetse no gutuma umuntu agira intumbero, ndetse akanagenda neza byagaragaye mu bwonko bwa Thecodontosaurus. Bishoboka ko kandi zarashoboraga gufata imihigo, n’ubwo ibisigazwa by’amenyo zazo bigaragaza ko zanaryaga ibyatsi cyane”.
Bikekwa ko Thecodontosaurus zazimiye mu myaka miliyoni 250 ishize. Izi nyamaswa ngo zabaga mu bice biri ahari u Bwongereza kuri ubu, ndetse ni na ho ibihanga byazo, bizwi nka ‘Bristol dinosaur’ byavumbuwe ahagana mu 1880, icyakora kubera ikoranabuhanga ritari ryagateye imbere muri iyo myaka, ibi bihanga byarabitswe bitangira gukorerwaho ubushakashatsi mu myaka mike ishize.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!