Abashakashatsi ba OMS baritegura kujya mu Bushinwa gucukumbura inkomoko ya COVID-19

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 29 Ukuboza 2020 saa 04:58
Yasuwe :
0 0

Abashakashatsi 10 b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) baritegura kujya mu Bushinwa gufatanya n’inzobere zo muri icyo gihugu gukora ubucukumbuzi bwimbitse ku nkomoko ya Coronavirus n’uko yageze mu bantu.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ibiganiro OMS yagiranye n’u Bushinwa mu mpera za Ukwakira uyu mwaka, bakemeranya gukora inyigo icukumbuye ku miterere ya Coronavirus, uko yakwirakwiriye n’uko ishobora gusuzumwa. Iyo nyigo ikazatangira mu cyumweru cya mbere cya Mutarama 2021.

Byitezwe ko iyi nyigo izakorerwa mu Mujyi wa Wuhan, aho iki cyorezo cyatangiriye.
Ibizayivamo bihanzwe amaso na benshi kuko bizakuraho urujijo rw’abashinja u Bushinwa kugira uburangare cyangwa uruhare mu ikorwa n’ikwirakwira rya Coronavirus.

U Bushinwa bwari bumaze igihe kinini bwinangira ku gukorerwaho ubu bushakashatsi, bukavuga ko abashaka ko bukorwa bafite impamvu za politiki kandi bashaka kwanduza isura y’iki gihugu cy’igihangange.

Umushakashatsi mu by’Udukoko muri Kaminuza ya Columbia, Angela Rasmussen, avuga ko kugira ngo inkomoko ya Coronavirus igaragare bisaba ubufatanye bukomeye bw’abashakashatsi b’Abashinwa na Leta.

Ati ”Bizaba ari ibintu bya politiki bigoranye cyane biri gukorwaho icukumbura mu buryo bwa siyansi.”

U Bushinwa bwavuzweho kenshi guhisha amakuru y’ukuri ku bijyanye n’inkomoko ya Coronavirus yadutse i Wuhan mu mpera za 2019, ndetse hari n’abavuga ko bushobora kuba bwaratangarije OMS iby’iki cyorezo kihamaze igihe ariko byaragizwe ibanga.

Uko kubushinja guhisha amakuru y’icyorezo ni byo byabaye intandaro y’igisa n’intambara y’amagambo hagati ya Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, na mugenzi we Xi Jinping w’u Bushinwa mu ntangiriro za 2020 ubwo bitanaga ba mwana ku nkomoko yacyo.

Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere cy’ubushakashatsi kizakorerwa mu isoko ry’inyama rya Huanan rihereye i Wuhan, kuko ibitangazamakuru byo mu Bushinwa bitangaza iyi ndwara bwa mbere mu mwaka ushize byavuze ko ifite aho ihuriye n’iryo soko.

Muri iki cyiciro cya mbere cy’ubu bushakashatsi, hazaba hagamijwe gusuzuma niba koko hari uruhare iryo soko ry’inyama z’inyamaswa zo mu mazi no mu ishyamba, ryagize mu gukwirakwiza iki icyorezo, rwaba ruhari hakarebwa uburyo cyarigezemo bwa mbere.

OMS yamaze kwemeza ko uretse ubu bushakashatsi bugiye gukorwa “hari amakuru make asanzwe ahari y’uburyo, ahantu ndetse n’igihe ako gakoko katangiriye gukwirakwira muri Wuhan” ariko hakabura amakuru ya mbere y’icyo gihe ajyanye n’inyamaswa zagurishijwe muri Huanan, ingendo zahakorewe ndetse n’abantu bahakoreraga kimwe n’abahahahiye, gusa yose akaba ari amakuru agoranye cyane kumenya.

Iryo shami ariko rivuga ko bigiteye urujijo kumenya niba koko iryo soko ryarabaye “intandaro y’icyorezo, ryarongeye ibyago byo kwanduzanya hagati y’abantu ubwabo, cyangwa niba ryarabigizemo uruhare byombi.”

Aho ibintu birushaho kuba bibi ni uko ibimenyetso byari bikwiye kwifashishwa byazimiye ubwo iryo soko ryakumirwagamo abantu, ndetse rigasenywa hagasigara ibimenyetso bicye byifashishijwe n’abashakashatsi bahasuye icyorezo kigitangira kuvugwa.

Icyakora ngo hari intambwe nziza imaze guterwa mu kumenya igihe umuntu wa mbere yaba yaranduriye COVID-19, aho bikekwa ko ari hagati mu Ugushyingo 2019.

Agacurama kari mu bizigwaho

Abashakashatsi benshi bavuga ko bishoboka cyane ko agacurama ari ko kazanye agakoko gashya ka Coronavirus mu bantu, bashingiye ku kuba n’izindi virusi zo mu bwoko bwa Corona zavumbuwe mu myaka 20 ishize, zaragaragaye mu ducurama.

Hashingirwa kandi ku kuba isoko rya Huanan byaragaragaye ko ryacururizwagamo inyamaswa zo mu ishyamba, zimwe muri zo zinakoreshwa n’inzego z’ubuvuzi mu Bushinwa.

Muri iyo nyigo nshya igiye gukorwa, hazasuzumwa niba hari ihuriro ry’agakoko gashya ka Coronavirus n’agacurama cyangwa izindi nyamaswa.

Icyorezo cya COVID-19 kimaze kwanduza abarenga miliyoni 81.2 ku Isi, aho muri bo miliyoni 57.3 bagikize, naho barenga miliyoni 1.7 kikabahitana.

Abashakashatsi ba OMS bagiye gukora ubushakashatsi ku ntandaro ya y'icyorezo cya Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .