Ni icyemezo kimaze imyaka itanu cyigwaho nyuma y’uko u Bwongereza bushyizeho itegeko ryemerera kubana kw’abatinganyi mu 2013 ariko Itorero Angilikani rikabanza kubyigaho ngo rirebe ko bikwiriye.
Ku wa 17 Mutarama 2023 wari umunsi wo gushyira iherezo ku kungurana ibitekerezo ku baryamana bahuje ibitsina ndetse iyi myanzuro izanaganirirwaho mu nteko nkuru y’Itorero Angirikani ry’u Bwongereza mu kwezi gutaha nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabyanditse.
Nubwo batemeye ko abatinganyi bashyingiranwa, aba basenyeri bemeje ko nyuma yo guseserana mu mategeko bazajya basabirwa umugisha binyuze mu masengesho.
Arikiyepisikopi wa Diyoseze ya Canterbury ibarwa nk’Icyicaro gikuru cy’Itorero Angilikani ry’u Bwongereza, Musenyeri Justin Welby yavuze ko ibi biganiro n’ibi byemezo bigamije guharanira inyungu rusange.
Ati “Ndizera ko ibyo twemeranyijeho byakirwa neza. Ndizera kandi ko ibi bishobora kugena uburyo Itorero Angilikani rikomeza kubamo. Munyemere mvuge ko abakirisitu bose ndetse by’umwihariko abo mu muryango wa LGBTQ mwese mwisanga ndetse muri ab’agaciro ku Mukiza wacu Yesu.”
Ni ibyemezo byitezweho kutavugwaho rumwe mu itorero cyane cyane ku baharanira ko abatinganyi bahabwa umwanya bakanasezeranywa mu itorero cyane ko bamwe banabwiye iki gitangazamakuru ko mu nteko nkuru bazasaba ko ibyo aba basenyeri banzuye bigomba kwirengagizwa.
Mu 2019 Musenyeri wa Paruwasi ya Oxford mu Bwongereza ni we wabaye uwa mbere mu bavuga rikijyana mu Itorero Angilikani ry’u Bwongereza wagaragaye ashyigikira ko abatinganyi bakwiriye gusezeranywa nubwo abandi bahuje imyumvire bakiri bake.
Ibi byemezo by’aba basenyeri bishobora gutuma kandi havuka ibibazo hagati y’Itorero Angilikani ry’u Bwongereza n’irya Angilikani, irya Presbytérienne na Église Épiscopale yo muri Écosse cyane ko yo yamaze kwemera isezeranywa ry’abatinganyi.
Abasenyeri bemera ko abatinganyi bahabwa umwanya wuzuye mu itorero bakemererwa no guhabwa serivisi zose ritanga, bavuga ko kuba bemerewe kuba basabirwa umugisha ari intambwe ikomeye ko bazakomeza gukora ubuvugizi kugeza no gusezeranywa byemejwe.
Ni mu gihe abagishingiye ku muco w’uko ababana ari umugabo n’umugore bavuga ko na bo batazatezuka ku gukomeza kwigisha ko bidakwiriye.
Iyi ngingo y’abatinganyi ndetse n’izindi zitandukanye zatumye abavuga ko bubahiriza inyigisho za Bibiliya bagomba kwitandukanya n’abo bita abatagikurikiza ibyo Bibiliya yigisha barimo n’abemera ubutinganyi.
Ibi byatumye bakora ihuriro ryabo bise, GAFCON (Global Anglican Future Conference), ritumva na busa ingingo y’uko abatinganyi bashyingiranwa kuko ngo binyuranyije n’ibyo Bibiliya yigisha kandi ko ikinyuranyije nayo cyose kiba ari icyaha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!