Iyi raporo y’Ikigo cyo muri Australia, Institute for Economics and Peace igaragaza ko mu myaka itanu ishize umubare w’abahitanywa n’ibikorwa by’iterabwoba wagabanutse ku kigero cya 59%.
Iki kigo kigaragaza ko ibihugu byagabanutsemo ibikorwa by’iterabwoba ku kigero cyo hejuru harimo Nigeria na Afghanistan, mu gihe mu bihugu nka Burkina Faso byiyongereye kuko umubare w’ababigwamo wazamutse ku kigero cya 590%.
Iyi raporo yerekana kandi ko Mali, Mozambique na Niger biri mu bihugu aho ibikorwa by’iterabwoba bigenda birushaho kwiyongera.
Ikindi iyi raporo yerekana ni uko nibura umuntu umwe mu bihugu 63 yapfuye azize ibikorwa by’iterabwoba, mu gihe Isi yose yahombye agera kuri miliyari 16.4$ kubera ibi bikorwa.
Kuri Amerika ya Ruguru, u Burayi bw’Uburengerazuba na Oceania iyi raporo igaragaza ko ibikorwa by’iterabwoba bikorwa n’abantu bafite imyumvire y’ubutagondwa nko kwanga Abayahudi n’abayoboke b’idini runaka byiyongereye ku kigero cya 250 % hagati ya 2014 na 2019.
Ibihugu 10 bya mbere bikigaragaramo ibikorwa by’iterabwo ku Isi ni Afghanistan, Iraq, Nigeria, Syria, Somalia, Yemen, Pakistan, u Buhinde, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Philippines.
Iyi raporo igaragaza ko ibikorwa ko icyorezo cya Covid-19 kiri mu byatumye ibikorwa by’iterabwoba n’umubare w’ababigwamo bigabanuka cyane muri uyu mwaka, ariko ikagira inama ibihugu itandukanye yo kutagabanya amafaranga bishobora mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba kubera ko ingengo z’imari zabyo zagabanutse, kuko ubukene bumaze guterwa n’iki cyorezo bushobora gutuma benshi bayoboka iyi nzira y’iterabwoba.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!