Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Korea Institute for National Unification hagati y’itariki 10 Ugushyingo na tariki 3 Ukuboza 2020, bwagaragaje ko 73% by’abaturage ba Koreya ya Ruguru babajijwe, bavuze ko bifuza inama hagati ya Perezida wabo n’uw’Amerika.
Ni inama bitezeho guhosha ibibazo by’umwuka mubi umaze imyaka igera kuri 50 hagati y’ibihugu byombi. Amerika ishinja icyo gihugu gukora intwaro kirimbuzi ndetse Koreya yagiye ifatirwa kenshi ibihano mpuzamahanga bisabwe na Amerika.
Muri manda ya Donald Trump yagerageje guhura na Kim Jong Un bagamije guhosha umwuka mubi ariko bisa nk’aho ntacyo byatanze. Koreya ya Ruguru isaba Amerika gukuraho ibihano by’ubukungu yayifatiye, indi ikabona kugabanya icurwa ry’intwaro kirimbuzi.
Joe Biden azarahirira kuyobora Amerika muri Mutarama 2021.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!