Abasaba viza zo kujya muri Amerika bagiye kujya bagaragaza imbuga nkoranyambaga bakoresha

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 2 Kamena 2019 saa 01:10
Yasuwe :
0 0

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye kwaka abasaba viza zo kujya muri icyo gihugu kugaragaza imbuga nkoranyambaga bakoresha mu rwego rwo kurushaho gukaza umutekano.

Amabwiriza mashya avuga ko usaba viza yo kujya muri Amerika agomba kujya agaragaza amazina akoresha ku mbuga nkoranyambaga, email ye na nimero za telefone yakoresheje mu myaka itanu ishize.

Bagomba kandi kugaragaza ingendo bakoze mu myaka itanu ishize, bakanagaragaza niba nta bene wabo bigeze bagaragara mu bikorwa by’iterabwoba.

Mu mbuga nkoranyambaga usaba viza agomba kujya agaragaza harimo ASKfm, Douban, Facebook, Flickr, Google+, Instagram, LinkedIn, MySpace, Pinterest, QZone, Reddit, Sina Weibo, Tencent Weibo, Tumblr, Twitter, Twoo, Vine, Vkontakte, YouKu na YouTube.

Amerika itangaza ko urwo rutonde rushobora kujya rwiyongera uko ibihe bigenda bihita.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Amerika yatangaje ko ibyo byakozwe mu kurushaho gukaza umutekano w’icyo gihugu.

Mu itangazo yasohoye yagize iti “Umutekano w’igihugu nicyo kintu dushyira imbere mu gihe dusuzuma ubusabe bwa viza kandi buri muntu wese uje muri Amerika byaba kuhatembera cyangwa kuhaba agomba kunyura muri iryo suzuma.”

Aya mabwiriza mashya ku basaba viza zijya muri Amerika ntabwo areba abahabwa viza z’abadipolomate nkuko Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xhinua byabitangaje.

Ni amabwiriza agomba gukurikizwa n’abandi bose basaba viza baba abashaka kuba muri icyo gihugu, abahaza mu bindi bikorwa nk’iby’ubucuruzi, kwiga n’ibindi.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yemeza ko icyo cyemezo kizagira ingaruka ku bantu ibihumbi 710 basaba viza buri mwaka bashaka kuba muri icyo gihugu, n’abandi miliyoni 14 basaba viza buri mwaka zo kuhaza mu bikorwa bitandukanye.

Amabwiriza mashya avuga ko usaba viza yo kujya muri Amerika agomba kujya agaragaza amazina akoresha ku mbuga nkoranyambaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza