00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarimo Tshisekedi na Ruto bazitabira inama ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa i Beijing

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 August 2024 saa 02:51
Yasuwe :

Abakuru b’ibihugu batandukanye bo muri Afurika bamaze kwemeza ko bazitabira inama isanzwe y’Ihuriro ku bufatanye hagati y’u Bushinwa na Afurika (FOCAC) izabera i Beijing mu Bushinwa kuva ku wa 4-6 Nzeri 2024.

Iyo nama izaba ibaye ku nshuro ya Cyenda, ikurikira iyabereye i Dakar muri Sénégal mu 2021 yaranzwe by’umwihariko n’ibihe bya COVID-19, kuko benshi batitabiriye imbonankubone. Ni inama iba buri myaka itatu ikabera muri Afurika no mu Bushinwa bisimburana.

Abakuru b’ibihugu bya Afurika bamaze kwemeza ko bazitabira iyo nama barimo Diomaye Faye wa Sénégal uzaba usuye u Bushinwa ku nshuro ya mbere, Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, Perezida w’Inzibacyuho wa Gabon, Brice Clotaire Oligui Nguema na Sassou Nguesso wa Repubulika ya Congo.

Mu bandi bakuru b’ibihugu bazitabira iyo nama harimo Andry Rajoelina wa Madagascar, ukomeje gushyira imbaraga mu bufatanye n’u Bushinwa nyuma y’uko mu Kwezi gushize basinyanye n’amasezerano y’ubufatanye ajyanye no guteza imbere ubuhinzi bw’umuceri mberabyombi (hybrid rice) mu gufasha icyo gihugu kwihaza ku muceri.

Iyo nama kandi byamaze kumenyekana ko izanitabirwa n’abandi barimo Paul Biya wa Cameroun utari witabiriye ubushize, uwa Togo Faure Essozimna Gnassingbé, hari kandi William Ruto wa Kenya, Nana Akufo-Addo wa Ghana, Bola Tinubu wa Nigeria, ndetse na Mahamat Idriss Déby Itno wa Tchad, bivugwa ko bamaze kubwira inzego z’u Bushinwa ko na bo bazitabira iyo nama.

Mu bakuru b’ibihugu bayoboye inzibacyuho mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika, uwamaze gutangaza ko azaba ari i Beijing muri iyo nama ni Mamadi Doumbouya wa Guinée, uteganya no kuzamarayo indi minsi mu biganiro bigamije kurushaho kunoza umubano hagati y’igihugu cye n’u Bushinwa.

Ikigo Griffith Asia Institute gikora ubushakashatsi kuri politiki y’ubukungu n’ishoramari cyagaragaje ko agaciro k’ishoramari ry’u Bushinwa ku Mugabane wa Afurika kazamutse ku gipimo cya 114% nyuma y’ibihe bya Covid-19.

Gahunda y’ubufatanye mu by’ubukungu n’u Bushinwa iragenda isubira mu buryo nyuma ya Covid 19, Afurika ikaba yibandwaho cyane ku bijyanye n’inguzanyo, ishoramari n’ubucuruzi.

Abayobozi b’u Bushinwa bavuze ko miliyari z’Amadolari zashyizwe mu mishinga mishya y’ubwubatsi no gukora ubucuruzi nk’ikimenyetso kigaragaza ko biyemeje gufasha mu kuvugurura uyu Mugabane no guteza imbere ubufatanye bufitiye inyungu buri ruhande.

Iki kigo cyasobanuye ko ishoramari rishya ry’Abashinwa muri Afurika ryageze ku gaciro ka Miliyari 21,7 z’Amadolari mu 2023.

U Bushinwa bwavuze ko ubufatanye bwa Leta n’abikorera ari bwo buryo bushya bw’ishoramari rigezweho ku Isi ariko kugeza ubu ritarakura muri Afurika.

Ubu bufatanye mu ishoramari hagati y’u Bushinwa n’ibihugu bya Afurika buzafasha uyu Mugabane mu iyubakwa ry’ibikorwa remezo, iterambere ry’ubukungu, iterambere mu ikoranabuhanga, iterambere ry’ubucuruzi, dipolomasi, ibijyanye n’imari n’ibindi.

Inama isanzwe y’Ihuriro ku bufatanye hagati y’u Bushinwa na Afurika igiye kuba ku nshuro ya cyenda
FOCAC yaherukaga kuba mu 2021 i Dakar muri Sénégal n'ubwo benshi batitabiriye imbona nkubone kubera Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .