Ni mu gihe abamaze gukomerekera muri iyi ntambara barenga ibihumbi 109, barimo n’abagize ibikomere bazabana nabyo ubuzima bwabo bwose.
Iyi ntambara iri kubera mu gace ka Gaza, ni imwe mu ntambara yahitanye ubuzima bwa benshi ahanini bitewe n’uko yabereye mu gace k’umujyi kandi gatuwe cyane, dore ko abarenga miliyoni ebyiri batuye aha i Gaza, hejuru ya 50% bakaba bari munsi y’imyaka 20.
Kuva uyu mwaka watangira, abagera kuri 490 ni bo bamaze kugwa muri iyi ntambara, imaze kwangiza hejuru ya 60% by’inyubako zose ziri i Gaza, amakuru akavuga ko imirimo yo kongera kubaka aka gace nk’uko kari kameze mbere y’intambara, ishobora gutwara imyaka iri hejuru ya 20.
Uretse abitaba Imana, ikibazo cy’inzara gikomeje guca ibintu mu gihe kubona imiti n’ibindi byangombwa by’ingenzi mu buzima, bikomeje kuba ingorabahizi.
Kubera izo mpamvu, ibihugu byinshi biri gusaba ko iyi ntambara yahagarara ndetse bishyigikiye ibiganiro biri guhuza impande zombi, gusa ibi biganiro biri kugenda biguru ntege ku buryo nta gisubizo cyitezwe vuba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!