Abazinjizwa mu gisirikare ni abafite imyaka iri hagati ya 18 na 30, gusa aba basirikare ntibazoherezwa mu ntambara igihugu cyabo kirimo muri Ukraine, ahubwo bazatozwa, barinde umutekano w’igihugu bari iwabo.
Mu gihembwe cya mbere cy’umwaka ushize na bwo u Burusiya bwari bwakiriye abasirikare bashya ibihumbi 150, bivuze ko biyongereyeho ibihumbi 10. Ku rundi ruhande, u Burusiya bwongera abasirikare mu ngabo mu bihe by’impeshyi ndetse n’itumba.
Muri rusange, iki gihugu gifite intego yo kongera umubare w’abasirikare bacyo, ukava ku miliyoni 1,5, ukagera kuri miliyoni 2,39.
Mu kugera kuri iyi ntego, imyaka y’abemerewe kwinjira mu gisirikare yariyongereye, iva kuri 27 igera kuri 30.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!