Iyi mirwano yabereye mu Mujyi wa Latakia na Tartous, ubwo ingabo za Syria zagwaga mu gico cy’abarwanyi bashyigikiye Assad ku wa 6 Werurwe 2025.
Umuryango wo muri Syria ugenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, watangaje ko mu bapfuye harimo abasirikare 35 ba Leta, abarwanyi 32 bashyigikiye Assad n’abasivili bane, abandi benshi barakomereka.
Umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo, Colonel Hassan Abdul Ghani, yaburiye abarwanyi bashyigikiye Assad bakomeje gushoza intambara kuri Leta, abasaba kurambika intwaro.
Col Hassan yagize ati “Ibihumbi bahisemo kurambika intwaro, bagaruka mu miryango yabo, mu gihe abandi bahisemo guhunga no gupfa barwanira abicanyi n’abanyabyaha. Amahitamo arasobanutse; murambike intwaro cyangwa muhure n’akaga mudashobora gukumira.”
Bashar al-Assad yamaze imyaka 24 ku butegetsi. Ubwo yatsindwaga n’imitwe yitwaje intwaro yihurije hamwe, yahungiye mu Burusiya. Abarwanyi bamushyigikiye baracyagaragara mu bice bitandukanye bya Syria.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!