00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga 70 bapfiriye mu mirwano y’ingabo za Syria n’abashyigikiye Assad

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 7 March 2025 saa 02:41
Yasuwe :

Abantu 71 bapfiriye mu mirwano yahanganishije ingabo ziri ku butegetsi bw’inzibacyuho muri Syria n’umutwe witwaje intwaro ushyigikiye Bashar al-Assad wakuwe ku butegetsi mu Ukuboza 2024.

Iyi mirwano yabereye mu Mujyi wa Latakia na Tartous, ubwo ingabo za Syria zagwaga mu gico cy’abarwanyi bashyigikiye Assad ku wa 6 Werurwe 2025.

Umuryango wo muri Syria ugenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, watangaje ko mu bapfuye harimo abasirikare 35 ba Leta, abarwanyi 32 bashyigikiye Assad n’abasivili bane, abandi benshi barakomereka.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo, Colonel Hassan Abdul Ghani, yaburiye abarwanyi bashyigikiye Assad bakomeje gushoza intambara kuri Leta, abasaba kurambika intwaro.

Col Hassan yagize ati “Ibihumbi bahisemo kurambika intwaro, bagaruka mu miryango yabo, mu gihe abandi bahisemo guhunga no gupfa barwanira abicanyi n’abanyabyaha. Amahitamo arasobanutse; murambike intwaro cyangwa muhure n’akaga mudashobora gukumira.”

Bashar al-Assad yamaze imyaka 24 ku butegetsi. Ubwo yatsindwaga n’imitwe yitwaje intwaro yihurije hamwe, yahungiye mu Burusiya. Abarwanyi bamushyigikiye baracyagaragara mu bice bitandukanye bya Syria.

Umutekano wakajijwe mu bice byabereyemo imirwano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .