00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Myanmar yagwiriwe n’ishyano: Umutingito wishe abarenga 2000, intambara na yo irakomeje

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 April 2025 saa 07:43
Yasuwe :

Abantu barenga ibihumbi bibiri bimaze gutangazwa ko bapfiriye mu mutingito uri ku gipimo cya 7,7 wibasiye Myanmar ukagera no mu bihugu bituranye birimo Thailand n’u Bushinwa.

Uyu mutingito watumye Guverinoma y’iki gihugu ishyiraho icyumweru cy’icyunamo, kigomba gutangira kuri uyu wa Kabiri Saa 12:51, isaha nyir’izina umutingito wabereyeho ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Mu bihugu bituranye na Myanmar, by’umwihariko Thailand, abantu 20 nibo bamaze gupfa bishwe n’umutingito mu gihe abandi babarirwa mu bihumbi batabawe aho bari bagwiriwe n’inzu mu Mujyi wa Bangkok.

Ibikorwa by’ubutabazi birakomeje hirya no hino mu gihugu. Loni ivuga ko uyu mutingito wabaye mu gihe kibi cyane ko iki gihugu cyari kimaze imyaka ine mu bibazo by’intambara.

Bivugwa ko nubwo hari ikibazo cyatewe n’uyu mutingito, igisirikare kiyoboye igihugu gikomeje kurwana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwacyo, bari gusaba ko ubuyobozi buhinduka, bugashingira kuri demokarasi.

Amwe mu mafoto agaragaza ibice byangijwe n’uyu mutingito muri Myanmar


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .