00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga 140 bishwe n’umutingito muri Népal

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 7 January 2025 saa 02:23
Yasuwe :

Ubuyoyozi bwa Népal bwatangaje ko abarenga 143 bishwe n’umutingito wibasiye uduce tw’uburengerazuba bw’iki gihugu mu ijoro ryo kuri uyu wa 3 Mutarama 2025.

Uyu mutingito wari ufite ubukana buri ku gipimo cya 5,6 wasenye inzu nyinshi, uteza imyuzure, ababarirwa mu magana barahunga.

Kamala Oli, umuturage urwaje umwana wakomerekeye muri uyu mutingito, yagize ati “Byabaye mu masaha y’ijoro ubwo twari turyamye. Twari batatu mu nzu, umwe yahise apfa.”

Ubuyobozi bwatangaje ko abantu 105 bapfiriye mu gace ka Jajarkot na 38 muri Rukum, naho abasaga 100 ni bo bakomeretse.

Bamwe mu barokotse bahise bajyanwa mu bitaro bya Nepalgunj biri hafi y’umupaka wa Népal n’u Buhinde.

Itsinda ry’abatabazi ryagiye gufasha abibasiwe n’uyu mutingito, gusa bivugwa ko kuhagera byagoranye bitewe n’uko imihanda yaho yangiritse. Bahisemo kwifashisha indege za kajugujugu.

Minisitiri w’Intebe wa Népal, Pushpa Kamal Dahal, ku wa 4 Mutarama yasuye uduce twibasiwe cyane n’uyu mutingito, abwira abaturage ko ubuyobozi bwifatanyije mu kababaro n’ababuze ababo, yizeza abo wagizeho ingaruka ko bazakomeza gufashwa.

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, na we yagaragaje ko igihugu cyabo cyifatanyije mu kababaro n’imiryango yabuze abayo muri Népal, asezeranya Népal, ko bazayoherereza ubufasha.

Népal ikunze kwibasirwa n’ibiza bitewe n’ahantu iherereye ndetse n’imiterere y’ubutaka bwayo. Mu 2015, umutingito wari ku gipimo cya 7,8 warayibasiye, wica abantu bagera ku 9000, abandi barenga 22.000 barakomereka.

Abantu 143 bishwe n'umutingito wibasiye Népal

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .