Polisi ya Kenya yakunze kugaragaza ko ishaka kohereza abapolisi muri Haiti mu gufasha kugarura amahoro cyane ko icyo gihugu kimaze iminsi kirangwamo ibikorwa by’amabandi yitwaje intwaro, mu minsi ishize byavuze ko uyu mugambi ugiye kugerwaho, ariko iyi gahunda yaje guhagarikwa ku munota wa nyuma.
Ubwo yasozaga urugendo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Perezida William Ruto yemereye BBC ko umugambi wo kohereza abapolisi muri Haiti ukomeje.
Yavuze ko hari itsinda ryo muri Kenya kuri ubu riri muri Haiti ryahuye na Polisi yo muri icyo gihugu ngo hategurwe uburyo abapolisi bo muri Kenya bazagerayo.
Ati “Ubu tuvugana mfite itsinda riri muri Haiti. Rizaduha gahunda uko imeze n’imiterere y’akazi gahari, ubushobozi buhari, ibikorwaremezo bikenewe n’ibindi.”
Yashimangiye ko ibyo nibimara gusuzumwa ndetse n’ibyo impande zombi zemeranyijweho bigashyirwa mu bikorwa, mu byumweru bitatu gusa bazaba biteguye kohereza abapolisi ba mbere.
Amabandi yamaze guteza ibibazo muri Haiti binyuze mu bikorwa by’ihohoterwa ku baturage ndetse mu 2021 bivuganye Perezida Jovenel Moise.
Perezida Ruto yagaragaje ko ibyo bagiye kubikora mu rwego rwo guhagarika ubwicanyi bukomeje gukorerwa abaturage bigizwemo uruhare n’amabandi.
Ati “Ntabwo dushobora guhomba abantu. Turi kubikora mu guhagarika ko gutakaza ubuzima bw’abantu kubera amabandi.”
Perezida Ruto yakomeje avuga ko Haiti atari cyo gihugu cyonyine gihangayikishije Kenya kuko kuri ubu afite abantu mu bihugu byinshi bagiye kugarurayo amahoro, ibyo bihugu bikaba birimo Somalia na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kuri ubu kandi ari mu biganiro na Sudan ku buryo bwo gufasha icyo gihugu kugarura amahoro na cyane ko imiryango mpuzamahanga yananiwe kugira icyo ikora ku makimbirane ari muri icyo gihugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!