Iyi Minisiteri igenzurwa n’umutwe witwaje intwaro wa Hamas uhanganye n’ingabo za Israel yasobanuye ko abakomerekeye muri ibi bitero bageze ku 102.019.
Mu masaha 24 ashize, ingabo za Israel zishe abantu bagera kuri 55, zikomeretsa abandi 192 nk’uko iyi Minisiteri yakomeje ibisobanura.
Israel yatangiye kugaba ibitero muri Gaza nyuma y’ibyo Hamas yagabye ku butaka bwayo tariki ya 7 Ukwakira 2023, byapfiriyemo abarenga 1100, abarenga 250 bagirwa imbohe.
Abayobozi bo muri Israel bagaragaza ko icyo bagamije mu bitero byo muri Gaza ari ugusenya Hamas ku buryo itazongera guhungabanya umutekano wa Israel.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!