00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri ba kaminuza ya Havard bimwe impamyabumenyi bazira kwamagana ibitero byo muri Gaza

Yanditswe na Innocent Dushimimana
Kuya 10 June 2024 saa 07:24
Yasuwe :

Kaminuza ya Havard yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yimye abanyeshuri bayo 13 impamyabumenyi, ibaziza kwigaragambiriza ibitero by’ingabo za Israel mu ntara ya Gaza muri Palestine.

Byari biteganyijwe ko aba banyeshuri bazahabwa impamyabumenyi tariki ya 23 Gicurasi 2024, ariko ubuyobozi bwa kaminuza bwabamenyesheje ko bagomba gutegereza undi mwaka.

Asmer Asrar Safi ukomoka muri Lahore ni umwe muri aba banyeshuri. Yatangarije Al Jazeera ko yajuririye icyemezo cya kaminuza kugira ngo imuhe impamyabumenyi yakoreye imyaka ine, kuko ngo ateganya gukomereza ikindi cyiciro muri kaminuza ya Oxford.

Yagize ati “Ntegereje icyemezo cy’ubujurire. Nigiraga ku nkunga, ndi kugerageza kureba ko kwiga muri kaminuza ya Oxford nubwo impamyabumenyi yanjye ya Havard yahagaritswe umwaka. Ndangije amasomo yanjye yose kandi nujuje ibisabwa kugira ngo mpabwe impamyabumenyi.”

Mugenzi we witwa Shraddha Joshi yasobanuye ko abanyeshuri bose batahawe impamyabumenyi batunguwe n’icyemezo cya kaminuza, ariko ko bose bamaze kujurira.

Shraddha yagize ati “Nyuma y’ubujurire twatanze, twese dutegereje igisubizo cya kaminuza. Twese abanyeshuri n’abo mu mashami atandukanye twibajije kuri iki cyemezo kitari cyiza, kitanajyanye n’igihe bafashe.”

Imyigaragambyo imaze iminsi iba muri kaminuza n’amashuri makuru byo muri Amerika. Bamwe mu banyeshuri bazigamo baba bitwaje ubutumwa busaba ingabo za Israel guhagarika ibitero muri Gaza, intara ikomeje kwicirwamo abasivili benshi.

Icyemezo cya kaminuza ya Havard cyatumye inengwa kuniga ubwisanzure n’uburenganzira bw’abanyeshuri, kuko hari ababona ko nta cyagombaga kubabuza kuragaraza ibitekerezo byabo n’ibyifuzo kuri iyi ntambara.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .