Mu ikusanyabitekerezo ryakozwe na CBS News, hagaragajwe ko nibura 34% by’Abanyamerika, bafata u Burusiya nk’igihugu cy’ingenzi cyane, mu gihe 32% bagifata nk’igihugu cy’inshuti, na ho 34% bakagifata nk’igihugu cy’umwanzi wa Amerika.
Aba-Repubulicains ni bo bagaragaje gushyigikira u Burusiya cyane, kuko nibura 41% bavuze ko icyo gihugu ari igihugu cy’inshuti na Amerika.
Ku rundi ruhande, 52% bashyigikiye Ukraine mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya, mu gihe 44% bari hagati, aho badashyigikiye uruhande urwo ari rwo rwose, abandi 4% bakaba bashyigikiye u Burusiya.
Abagera kuri 43% bavuga ko Perezida Trump afata kimwe u Burusiya na Ukraine, abandi 46% bakavuga ko ari ku ruhande rw’u Burusiya kurusha Ukraine, mu gihe abandi 11% bavuga ko ashyigikiye Ukraine kurusha uko abigenza ku Burusiya.
Iri kusanyabitekerezo rije mu gihe Amerika iri gushaka uburyo intambara imaze imyaka itatu hagati y’u Burusiya na Ukraine yahagarara, benshi bagashima uyu mugambi wa Perezida Trump nubwo abandi bawugaya, bakavuga ko ari gushyigikira u Burusiya cyane mu rugendo ruganisha kuri iyi ntego.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!