Abanyamerika ibihumbi 787 basabye inkunga y’ingoboka mu cyumweru kimwe

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 4 Mutarama 2021 saa 04:57
Yasuwe :
0 0

Mu gihe ingaruka za Coronavirus zikomeje gutuma imirimo myinshi ifungwa, kuri ubu Abanyamwerika bashya ibihumbi 787 batari barigeze bakenera gufashwa mu buzima bwabo, bishyize ku rutonde rw’abakeneye ubufasha kuko bari mu bushomeri.

N’ubwo uyu mubare wikubye gatatu ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka wa 2019, abahanga mu by’ubukungu bavuga ko ibintu bitagenze nabi nk’uko babikekaga, ndetse imibare yari yagabanutse ugereranyije n’icyumweru cyari cyabanjirije icya Noheli.

Muri icyo gihugu kandi habaruwe abandi 308,262 basabye guterwa inkunga kubera ubushomeri batewe n’ingaruka za Coronavirus, bakazafashwa muri gahunda izwi nka ‘Pandemic Unemployment Assistance’ igamije gufasha abantu badasanzwe bemerewe guhabwa inkunga na leta, barimo abikorera n’abatera ibiraka.

Minisiteri y’Umurimo igaragaza ko mu cyumweru cyasojwe ku wa 19 Ukuboza 2020, abasaga miliyoni 5.2 basabye ko bakomeza guhabwa inkunga y’ingoboka kuko batarabona uburyo bwo kwinjiza amafaranga nk’uko byahoze.

Abagera kuri miliyoni 4.8 bo bahawe inkunga mu cyumweru cya tariki 12 Ukuboza, muri gahunda ya ‘Pandemic Emergency Unemployment Compensation’, igamije kugoboka abakozi basoje igihe cyo guterwa inkunga na leta.

Muri rusange, Abanyamerika barenga miliyoni 19 bamaze gusaba guhabwa ubufasha bwo kubagoboka muri ibi bihe bya Coronavirus.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni cyo gihugu cyahungabanyijwe cyane na Coronavirus, kuko kimaze gutakaza ubuzima bw’abarenga ibihumbi 360, mu gihe abarenga miliyoni 21 bamaze kwandura iki cyorezo, imibare iruta cyane iyo mu kindi gihugu ku Isi.

Abanyamerika bakomeje kugarizwa n'ubushomeri kubera ingaruka z'icyorezo cya Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .