​Perezida Biden yasubije abasirikare bihinduje igitsina​ ​uburenganzira bwabo​ ​bari barambuwe na Trump​

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 26 Mutarama 2021 saa 10:17
Yasuwe :
0 0

Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yasinye iteka ryemerera Abanyamerika bihinduje igitsina kujya mu ngabo z’icyo gihugu, nyuma y’uko iteka rya Trump ryasinywe muri Mata 2019 ryabuzaga icyo cyiciro cy’abantu kujya mu ngabo za Amerika.

Biden yavuze ko igitsina cy’umuntu kitamwambura ubushobozi bw’uko yaba umusirikare wa Amerika, bityo ko abantu bihinduje igitsina badakwiye gukumirwa mu gihe bifuje gukorera igihugu cyabo binyunze mu kuba umusirikari.

Ubwo Trump yategekaga ko abihinduje igitsina bahagarikwa kwinjizwa mu gisirikare cya Amerika, yari yavuze ko bakenera ubuvuzi bushobora gutuma igiciro cyo kubitaho gihenda igisirikare cya Amerika, ndetse ko bitewe n’impinduka mu mubiri wabo, baba batakiri ku rwego rwiza rwo kwitegura kujya ku rugamba igihe cyose bakenerwa.

Biden yavuze ko ibyo bidahagije kugira ngo bibuze Umunyamerika wihinduje igitsina ariko ufite ubushake bwo gukorera igihugu cye kubikora. Yasobanuye ko n’ubwo koko abihinduje igitsina bakenera ubuvuzi bwisumbuye, igiciro cyabwo kitari ku rwego rwo hejuru ku buryo cyabangamira imikorere y’igisirikari cya Amerika muri rusange.

Ku kigendanye n’imyiteguro y’urugamba, Minisitiri mushya w’Ingabo aho muri Amerika, Gen. Lloyd Austin, yavuze ko "mu gihe umusirikare afite umubiri ubimwemerera, akagira indangagaciro kandi akaba yiteguye kubahiriza amahame y’igisirikare cya Amerika, azahabwa uburenganzira bwo kujya mu ngabo z’igihugu."

Igisirikare cya Amerika kibarura ko abasirikare 9 000 bacyo bihinduje igitsina.

Biden yasinye amateka atandukanye avuguruza ibyemezo byinshi bya Trump yasimbuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .