Iri shami risanzwe rigaragaza aho icyerekezo cya Coronavirus kigana hifashishijwe imibare n’isesengura ryimbitse.
Rivuga ko muri rusange umubare w’abanyamerika bambara agapfukamunwa wagabanutse cyane kuva muri Nyakanga na Kanama, ubwo benshi muri bo bari bagishishikajwe no kukambara neza.
Ibi ngo bizagira ingaruka zirimo kwiyongera k’ubwandu bwa Coronavirus, kuko imibare iriho kuri ubu igaragaza ko leta zadohotse cyane mu kwambara agapfukamunwa nka Illinois na Iowa, ziri mu zifite ubwandu bwinshi bwa Coronavirus.
Iyi mibare kandi igaragaza ko abantu bitaba Imana ku munsi bazize Coronavirus bashobora kuziyongera, bagakuba inshuro zirenze eshatu abagera kuri 850 basanzwe bitaba Imana ku munsi.
Aba ngo bashobora kuzagera ku bantu 3000 bapfa ku munsi umwe mu gihe nta gikozwe, kugeza byibura ku itariki ya 1 Mutarama umwaka utaha.
Abantu 410 000 babaye bitabye Imana muri Mutarama umwaka utaha, bivuze ko kuva ubu kugera icyo gihe abarenga 225 000 baba bamaze gupfa.
Nyamara ariko ngo mu gihe abanyamerika bahitamo kwambara agapfukamunwa, 30% by’izi mfu zishobora gukumirwa.
Kugeza ubu ikigereranyo cy’imibare y’abandura ku munsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni ibihumbi 45 000, aho bagabanutse bavuye ku barenga 70 000 banduraga muri Kamena na Nyakanga, ubwo iki cyorezo cyari gikabije kuba kibi.
Iyi raporo yakomeje ivuga ko muri rusange, abagera kuri miliyoni 2.8 bazitaba Imana ku rwego rw’Isi, bavuye ku barenga ibihumbi 867 bamaze kwitaba Imana uyu munsi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!