00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamerika baracyafite umujinya w’ibyabereye kuri Capitol muri Mutarama 2021

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 6 January 2022 saa 04:39
Yasuwe :

Nyuma y’umwaka Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Capitol) yigabijwe n’abayoboke ba Donald Trump wari umaze gutsindwa amatora y’umukuru w’igihugu, bamwe mu bayikoramo n’abayituriye baracyafite inzika.

Ku itariki 6 Mutarama 2021 nibwo iki gihugu cyahuye n’isanganya, abari bashyigikiye Trump bahakana ibyavuye mu matora ya perezida bwa mbere mu mateka maze bishora muri Capitol baburizamo imirimo y’Inteko yari igiye kwemeza bwa nyuma ibyavuye mu matora.

Abantu amagana bari hanze y’inyubako ya Capitol barushije imbaraga abapolisi bayirinda, binjiramo bamena inzugi n’ibirahuri by’amadirishya, binjira no mu bice bitemewe ko rubanda babigeramo batangira kumenagura ibintu.

Izi mvururu zasize abantu bane babuze ubuzima, agace karimo Capitol gashyirwa mu bihe bidasanzwe, abasirikare ibihumbi 30.000 boherezwa kurinda umujyi wa Washington DC no muri Capitol ndetse abarenga 725 barafungwa bazira kugira uruhare muri iyi myigaragambyo yasize yangije ibintu bifite agaciro ka miliyoni 1.5$.

Umwe mu birabura baturiye Capitol, Magdalena McDowell kugeza ubu ntariyumvisha impamvu abagize uruhare muri iyi myigaragambyo barekuwe gutyo gusa.

Yabwiye The Washington Post ati “Ubu iyaba ari abirabura bakoze iriya myigaragambyo hari kuba harabaye ubwicanyi budasanzwe. Abateje ziriya mvururu bagendeye ubusa, bari bakwiriye byibura gukora imirimo nsimburagifungo bakishyura ibyo bangije byose.”

Louis Nguyen, umunya-Vietnam ukora akazi ko kogosha muri Capitol yagize ati “Kuva naba muri Amerika nari ntarabona ibintu nk’ibyo nabonye kuri Capitol. Nagize ngo ndi muri Ukraine cyangwa Syria. Biriya bintu ntibyari bikwiye kuko niba baratinyutse gutera guverinoma ntawe batinya.”

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Nancy Pelosi, yabwiye AP ko atazibagirwa abana yabonye bakutse imitima ubwo iriya myigaragambyo yabaga ndetse n’ingaruka byabagizeho.

Yakomeje agira ati “Reka twizere ko tutazongera gutora umukuru w’igihugu ushobora kongera gukongeza imyigaragambyo ku Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika.”

Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa 6 Mutarama 2022, kuri Capitol haba umunsi wo kwibuka isanganya ryahabereye, aho abantu batanga ubuhamya bw’ibyababayeho ndetse na Perezida Joe Biden akahavugira ubutumwa.

Abagera kuri 725 barafashwe icyo gihe barafungwa gusa nyuma baje gufungurwa
Abantu bane ni bo baguye muri iyi myigaragambyo
Abayoboke ba Trump bari bazengereje abapolisi
Bamwe bahafatiraga ifunguro
Abigaragambya barushije imbaraga abapolisi binjira muri Capitol
Bamwe basinziriraga muri Capitol
Icyo gihe hahise hoherezwa ingabo nyinshi zo kuharinda
Nancy Pelosi araza kuba ayoboye ibiganiro byo kwibuka imyigaragambyo yabereye kuri Capitol
Umwe mu bigaragambya yageze mu biro bya Nancy Pelosi, umugore ukomeye nyuma ya Perezida na Visi Perezida

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .