00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamerika bakingiwe bongeye gusabwa kwambara agapfukamunwa, Ouattara yahuye na Gbagbo: Avugwa mu mahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Nyakanga 2021 saa 12:07
Yasuwe :
0 0

Ikigo Gishinzwe Kurwanya Indwara z’Ibyorezo muri Amerika (CDC), cyatangaje ko kuri buri Munyamerika, yaba yarabonye urukingo rwa Covid-19 cyangwa atararubonye, akwiye kwambara agapfukamunwa mu gihe cyose agiye guhura n’abandi bantu.

Hari hashize amezi abiri Abanyamerika bakingiwe babwiwe inkuru nziza y’uko bashobora kujya mu ruhame batambaye agapfukamunwa, gusa nyuma y’ubwiyongere budasanzwe bw’icyorezo cya Covid-19, ibintu byaje gusubirwamo, buri wese asabwa kongera kwambara agapfukamunwa.

Icyorezo cya Covid-19 gikomeje gukaza umurego muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko ku mpuzandengo y’icyumweru gishize, abantu ibihumbi 50 banduraga iki cyorezo ku munsi, nubwo 97% byabo ari abantu batakingiwe.

Inzego z’ubuzima muri Amerika zavuze ko nubwo abantu bakingiwe bafite ibyago bicye byo kurwara bakajya mu bitaro ariko na bo bafite ubushobozi bwo kwanduza Covid-19 ku buryo bayikwirakwiza mu bandi bantu nubwo bo batayirwara.

Hagati aho inzego n’ibigo bya Leta ya Amerika birimo kureba uburyo byashyiraho itegeko risaba abakozi bose kwikingiza, cyangwa bakajya berekana ibipimo by’uko nta bwandu bwa Covid-19 bafite buri cyumweru.

Abnyamerika bikingije bongeye gusabwa kwambara agapfukamunwa mu gihe bagiye mu ruhame

=================================================

Imirwano ikomeye yahitanye inyeshyamba 15 muri RDC

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zahitanye inyeshyamba 15 zo mu mutwe wa ADF, ukora nk’ishami ry’undi mutwe w’iterabwoba uzwi nka ISIS, mu mirwano ikomeye yabereye mu Ntara ya Ituri.

Iyi ntara ni imwe mu ziri mu bihe bidasanzwe mu rwego rwo kurwanya imitwe y’iterabwoba iyibarizwamo. Igisirikare cya Congo cyatakaje abasirikare barindwi baguye muri iyo mirwano nk’uko Lieutenant-General Johnny Luboya ukuriye ibikorwa by’ingabo muri ako gace yabitangarije AFP.

ADF ifatwa nk’umwe mu mitwe imaze igihe ifite ingufu, aho bivugwa ko kuva mu 2013, umaze kwica abantu barenga 6000, mu gihe kuva muri 2017, umaze kwica abantu 1200 mu gace ka Beni honyine, ndetse ukaba wari umaze iminsi micye wishe abantu 50 mu gace ka Boga kari mu twabereyemo imirwano.

Ingabo za Congo kandi zatangaje ko zabohoje abantu 150 uyu mutwe wari warafashe bugwate.

Ingabo za Congo zakajije ibitero ku mutwe wa ADF ushamikiye kuri ISIS

Côte d’Ivoire: Bwa mbere mu myaka icumi, Ouattara yahuye na Gbagbo

Bwa mbere mu myaka icumi ishize, Perezida Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire yahuye na Laurent Gbagbo yasimbuye ku butegetsi.

Aba bagabo babiri bahuye kuri uyu wa Kabiri mu biro bya Perezida Ouattara, mu rwego rwo guhosha ibibazo bya politiki bimaze igihe mu bashyigikiye abo bagabo bombi.

Ouattara ubwo yakiraga Gbagbo, yavuze ko yishimiye kumubona. Babanje guhoberana, bakuramo udupfukamunwa basuhuzanya bishimye imbeye y’ibyuma bifata amafoto.

France 24 yatangaje ko Gbagbo yishimiye uko guhura na Ouattara wamusimbuye ku butegetsi mu mvururu zahitanye abantu 3000 mu myaka icumi ishize.

Yavuze ko we na Ouattara baganiriye ku rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge rwatangijwe.

Ngo yamusabye gufungura imfungwa za politiki ziri mu gihugu kugira ngo iyo nzira igerweho neza.

Gbagbo w’imyaka 76 yakuwe ku butegetsi ubwo yangaga kubuvaho nyuma yo gutsindwa amatora mu Ukuboza 2010. Amaze kuvanwa ku butegetsi, yahise atabwa muri yombi.

Yagarutse mu gihugu muri Kamena uyu mwaka nyuma yo kugirwa umwere ku byaba byibasiye inyokomuntu n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

Nubwo Guverinoma yagize uruhare mu kugaruka kwa Gbagbo, aracyafite igihano cy’imyaka 20 yakatiwe mu Ugushyingo 2019 ku byaha byo gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Guverinoma ntiratangaza niba izamukuriraho icyo gihano.

Ubwo Gbagbo yahoberaga Ouattara kuri uyu wa Kabiri

===================================================

AU yasabye ibiganiro muri Tunisia

Umuyobozi wa Komosiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, Moussa Fati Mahamat, yasabye impande zombi muri Tunisia gushaka ibisubizo by’imyigaragambyo binyuze mu biganiro, mu rwego rwo kwirinda imvururu zishobora kuba zigasubiza inyuma ubukungu bw’igihugu n’ubundi buri mu kangaratete.

Mu 2011, Tunisia ni yo yatangiriyemo imyigaragambyo karundura yiswe ‘Arab Spring’ igakuraho Perezida Ben Ali wayoboraga icyo gihugu kuva mu 1987 ndetse ikanaba intangiriro y’indi myigaragambyo yakuyeho abayobozi mu bihugu nka Misiri.

Nyuma yayo ariko ntabwo ibintu byagenze neza kuko ubukungu bwa Tunisia bwazamutse ku kigero cya 1.5% kuva icyo gihe kugera ubu, mu gihe umubare w’abashomeri na wo watumbagiye ukagera kuri 17% ariko mu rubyiruko uwo mubare ukaba uri kuri 36%. Ibi byose kandi byakomeje kujyana n’ibibazo bya politiki, amashyaka atumvikana, impinduka za hato na hato muri Guverinoma ndetse n’ibibazo bya ruswa.

Ubwo icyorezo cya Covid-19 cyateraga, Tunisia yari isanzwe iri mu bibazo yarushijeho kujya habi, kuko ubukungu bwayo bwasubiye inyuma ku kigero cya 8.5%, mu gihe abaturage bagera ku bihumbi 18 muri miliyoni 12 zituye Tunisia bitabye Imana, imibare iri hejuru ku rwego rw’Isi ushingiye ku mpuzandengo y’abitaba Imana ugereranyije n’abaturage b’igihugu. Buri munsi nibura abantu 100 bari kwicwa na Covid-19 muri Tunisia.

Ibi byatumye abaturage basubira mu mihanda basaba Perezida Kais Saied kwirukana Minisitiri w’Intebe, arabikora ndetse anambura Inteko Ishinga Amategeko ububasha bwayo ariko ibi byose ntibyatumye imyigaragambyo ihagarara kuko havutse ibice bibiri, birimo icyamagana ibikorwa bya Perezida ndetse n’ikibishyigikira.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, Moussa Faki Mahamat, yasabye impande zombi kwicarana zigakemura ikibazo mu biganiro, mu rwego rwo kwirinda imyivumbagatanyo mu gihugu.

Ibindi bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, Ubumwe bw’u Burayi, Turukiya n’ibindi bitandukanye, nabyo byasabye impande zombi kwicarana zikagirana ibiganiro.

AU yasabye impande zitumvikana muri Tunisia kujya mu biganiro

==================================================

Amerika yaburiye u Bushinwa

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko ibikorwa by’u Bushinwa mu Nyanja ya Pacifique ndetse no mu mupaka w’u Buhinde, bishobora kuzatuma icyo gihugu gifatirwa ingamba zikomeye.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ushinzwe Umutekano, Lloyd Austin, yavuze ko ibikorwa by’u Bushinwa biteye impungenge, ku buryo mu gihe byakomeza kubangamira ubwigenge bw’ibindi bihugu by’inshuti na Amerika, nta kabuza ingabo zayo zafatira u Bushinwa ingamba zikomeye.

Uyu muyobozi yatanze urugero ku myitwarire y’u Bushinwa ku kirwa cya Taiwan, ku mupaka wabwo n’u Buhinde, ku baturage bo mu bwoko bwa Uyghur ndetse n’imyitwarire y’iki gihugu ku nyanja gihuriyeho n’ibindi bihugu birimo Philippines, aho bushinjwa kurengera imbibi zabwo bukigabiza iz’ibindi bihugu.

Austin yavuze ko “Amerika yifuza kubaka umubano mwiza n’u Bushinwa, ariko mu gihe bwabangamira inyungu zacu cyangwa iz’ibihugu by’inshuti, ntabwo twarebera.”

Ubwato rutura bwa Amerika bukunze kuba buri mu mazi u Bushinwa buhanganira n'ibindi bihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .