Abanyamerika b’abirabura n’abakomoka muri Aziya bishimiye itoranywa rya Kamala Harris

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 13 Kanama 2020 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Senateri Harris Kamala, kuri uyu wa Kabiri yatoranyijwe na Joe Biden ngo baziyamamazanye nk’abakandida bahagarariye ishyaka ry’Aba-démocrate mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ategerejwe mu Ugushyingo 2020.

Ibi bikaba bivuze ko yazamubera Visi Perezida mu gihe yaba atsinze amatora. Harris ufite inkomoko mu Buhinde na Jamaica, ni umugore wa gatatu ugiriwe icyizere cyo kuzaba Visi Perezida igihe umukandida w’ishyaka yaba atsinze amatora, bigenze bityo, yaba ari we wa mbere ubaye Visi Perezida wa Amerika kandi atari umuzungu.

Ni umwe mu bantu bigaruriye imitima y’abanyamerika b’abirabura, kuko yanabaye umwe mu bamaganye bikomeye iyicwa ry’abirabura, agashyigikira imyigaragambyo yo kwamagana urugomo Polisi ikorera abirabura nyuma y’urupfu rwa George Floyd.

Aba-démocrate barimo uwahoze ari Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, yashimye icyemezo cya Biden cyo gutoranya Harris, avuga ko yiteguye cyane akazi kamutegereje.

Umwarimu akaba n’umwanditsi w’Umunyamerika, Célia Belin, yashimangiye ko Biden yatoranyije Harris kuko basangiye imitekerereze kandi azanamufasha kugera ku byo yifuza mu gihe azaba atowe.

Harris yatoranyijwe ku rutonde rw’abagore 11 bashoboraga gutoranywamo uzakorana na Biden. Gutoranwa kwe si impanuka, kuko byari bimaze igihe binugwanugwa, ndetse yari asanzwe afite amahirwe kurusha abo bari bahanganye.

Ku myaka 55, Harris ni umusenateri wanabaye Umushinjacyaha Mukuru wa California, imwe muri Leta zikomeye cyane muri Amerika. Ibi bituma uburambe bwe mu by’imitegekere budashidikanywaho kuko amaze imyaka hafi icumi ari mu buyobozi bukuru muri Amerika.

Kamala Harris ni we uzaba Visi Perezida mu gihe Joe Biden yaba atorewe kuyobora Leta zunze Ubumwe za Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .