Ikusanyabitekerezo ryakozwe na Reuters nyuma y’iminsi itatu imisoro mishya itangiye gushyirwa mu bikorwa, bwagaragaje ko 73% by’ababajijwe bavuze ko babona mu mezi atandatu ari imbere ibiciro bizazamuka cyane ku bicuruzwa hafi ya byose bagura buri munsi, abandi 4% bavuze bizamanuka mu gihe abasigaye ntacyo babivuzeho.
Muri ubu bushakashatsi bwakorewe ku barenga 1000 bo mu bice bitandukanye bya Amerika, 57% bo mu cyiciro cy’abakuze barimo n’abangana na ¼ cy’Aba-Republicain, bagaragaje ko batemeranya n’icyo cyemezo.
Abo mu Ishyaka ry’ Aba-Republicain ari na ryo Trump abarizwamo bangana na 73% barabyemeye mu gihe abangana na 24% batabishyigikiye.
Aba-Democrates bo barwanyije iki cyemezo ku rugero rwa 88% mu gihe abacyemeje ari 10%. Ni mu gihe abantu 41% bigenga bagaragaje ko bemera iryo zamurwa ry’ibiciro na ho 57% bavuze ko batemeranya na ryo.
Abanyamerika 52% bavuze ko bemeranya na Trump ko ibindi bihugu byagiye byungukira kuri Amerika mu bijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga.
Trump yakunze kuvuga ko iyi misoro yayizamuye mu rwego rwo guteza imbere inganda zo muri Amerika.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!