Abanyamerika 40% bashyigikiye icyemezo cya Trump cyo kugurisha TikTok kuri bene wabo

Yanditswe na Ishimwe Deborah
Kuya 31 Kanama 2020 saa 08:35
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bwerekanye ko 40% by’Abanyamerika bashyigikiye Perezida Donald Trump ku cyemezo yafashe cyo guhagarika TikTok mu gihe ba nyirayo baba batemeye kuyigurisha ku muguzi w’Umunyamerika.

Ku wa 14 Kanama nibwo Perezida Trump yashyizeho iteka ritegeka ikigo ByteDance cyo mu Bushinwa ari nacyo cyashinze urubuga TikTok, kuba cyagurishije uru rubuga cyangwa kikitandukanya n’ibikorwa byarwo muri Amerika bitarenze ku wa 15 Nzeri 2020.

Mu bushakashatsi Reuters yakoreye ku Banyamerika 1,349 bo muri Leta zitandukanye zigize iki gihugu bwagaragaje ko abenshi bashyigikiye iki cyemezo cya Perezida wabo.

Abagera kuri 40% by’abakoreweho ubu bushakashatsi bavuze ko bemeranya n’itegeko rya Trump, 30% bavuga ko batarishyigikiye naho abandi bangana na 30% bavuze ko ntaho babogamiye.

Bamwe mu basubije ko bemeranya n’iryo tegeko umubare munini bavuze ko nta bintu byinshi bazi kuri TikTok, ibintu umwe mu Nzobere mu bijyanye n’Ubushakashatsi witwa Chatterjee aheraho avuga ko abantu bangishijwe TikTok n’ubutegetsi.

Amerika ishinja imbuga nkoranyambaga zakozwe n’Abashinwa ko zifashishwa mu bikorwa by’ubutasi na Guverinoma yabwo. Hashize igihe inzego z’umutekano muri Amerika ziri mu iperereza kuri TikTok aho ishinjwa ko itanga amakuru y’abantu bayikoresha kuri Guverinoma y’u Bushinwa mu gihe iyiyasabye.

Abanyamerika 40% bashyigikiye ko TikTok igurishwa kuri bene wabo cyangwa igahagarikwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .