Abanyamategeko basabye urukiko mpuzamahanga kurekura imfungwa zikuze kubera Coronavirus

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 2 Mata 2020 saa 12:29
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’abanyamategeko bunganira abaregwa mu nkiko mpuzamahanga, basabye Urwego rw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (MICT), kurekura by’agateganyo abahamijwe ibyaha by’intambara bakuze mu kubarinda icyorezo cya Coronavirus.

Itangazo ry’iri shyirahamwe ryo kuwa Gatanu tariki 27 Werurwe, rivuga ko Perezida w’Urwego rw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyizweho na Loni, afite ububasha bwo kurekura ufunzwe mbere yo kurangiza igihano cyangwa kumurekura by’agateganyo.

Bavuga ko ubu bubasha abufite ku mfungwa zirimo kurangiza ibihano zakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho iyahoze ari Yugoslavia, Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) cyangwa Urwego rw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.

Itangazo rigira riti “Imfungwa zose zirimo kurangiriza ibihano mu Burayi na Benin, zirakuze kandi bafite intege nke. Baramutse banduye COVID-19 bari muri gereza, ubuzima bwabo bwaba buri mu kaga”.

Abanyamategeko banibutsa ubusabe bw’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa muntu, Michelle Bachelet, wasabye za guverinoma kurekura imfungwa by’umwihariko abanyantege nke ku cyorezo cya COVID-19, barimo abarwayi ndetse n’abakoze ibyaha byoroheje.

Abanyamategeko bavuga ko abahamijwe ibyaha by’intambara bamaze gufungwa bibiri bya gatatu by’igihano cyabo bashobora kurekurwa burundu hanyuma abatarafungwa iki gihe bakarekurwa by’agateganyo.

Mu bahamijwe ibyaha bafunzwe harimo uwari umunyapolitiki muri Bosnia, Radovan Karadzic, wakatiwe gufungwa burundu umwaka ushize kubera Jenoside n’ibindi byaha byo mu ntambara.

Icyicaro cy'Urwego rw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyizweho na Loni i Hague

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .