00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamakuru batanu baguye mu gitero Israel yagabye kuri Palestine

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 28 December 2024 saa 07:49
Yasuwe :

Abanyamakuru batanu ba kimwe mu bitangazamakuru biherereye i Gaza kizwi nka Quds Today baguye mu gitero cyagabwe muri ako gace bikozwe n’Igisirikare cya Israel, IDF.

Abo banyamakuru bari mu modoka y’Ikinyamakuru cyabo gifite aho gihuriye n’umutwe wa Palestinian Islamic Jihad urwanya Israel.

Yari iparitse hafi y’ibitaro bya al-Awda, aho umugore w’umwe muri abo banyamakuru byavugwaga ko ari ho yari agiye kubyarira nk’uko BBC yabyanditse.

Iyo televiziyo yashyize hanze amashusho ivuga ko imodoka yayo ifite ibirango biyigaragaza ko yari iy’abanyamakuru.

IDF yatangaje ko yashakaga kurasa abantu bo muri Islamic Jihad bari bigize abanyamakuru, bikorwa mu buryo bwo kurengera abasivili.

Icyakora ntabwo haramenyekana ukuri kwa buri ruhande. Palestinian Islamic Jihad na yo yagize uruhare rukomeye mu bitero Hamas yagabye kuri Israel ku wa 07 Ukwakira 2023, kigahitana abarenga 1200 n’abarenga 200 barashimutwa.

Bitekerezwa ko iyo televiziyo yabuze abanyamakuru yaterwaga inkunga na Palestinian Islamic Jihad.

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kamal Adwan bwagaragaje ko abantu 50 barimo abakozi babyo batanu biciwe muri icyo gitero, icyakora IDF ikagaragaza ko iyo mibare ntaho ihuriye n’iyo bafite.

IDF igaragaza ko abishwe ari Ibrahim Jamal Ibrahim Al-Sheikh Ali, Faisal Abdallah Muhammad Abu Qamsan, Mohammed Ayad Khamis al-Ladaa, Ayman Nihad Abd Alrahman Jadi na Fadi Ihab Muhammad Ramadan Hassouna.

Iki gisirikare kandi kigaragaza ko amakuru ava mu butasi n’andi masoko yose yemeza ko ari abakozi ba Palestinian Islamic Jihad.

Kugeza mu 20 Ukwakira, habarurwaga Abanyamakuru 133 bo muri Palestine abaturage barenga ibihumbi 45 ndetse abagera kuri miliyoni ebyiri bimuwe mu byabo.

Igitero Israel yagabye muri Gaza cyishe abarimo n’abo bikekwa ko ari abanyamakuru batanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .