00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyafurika y’Epfo bashobora gukurirwaho kwinjira muri Irlande nta Viza

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 27 May 2024 saa 12:47
Yasuwe :

Irlande iri guteganya guhagarika uburyo yari isanzwe ikoresha bwo kwemerera abanyafurika y’Epfo kwinjira muri icyo gihugu cy’i Burayi nta Viza.

Bibaye nyuma y’uko Irlande igaragaje ko hari ubwiyongere bw’abaturage baturuka muri Afurika y’Epfo bakomeje kuyinjiramo badafite ‘Visa’ bakavuga ko bashaka ubuhungiro kandi ari abaturage bo mu bindi bihugu nka Zimbabwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Mu busanzwe abaturage ba Afurika y’Epfo bafite pasiporo bemerewe kujya mu bihugu bisaga 100 birimo na Irlande badasabye Viza.

Gusa mu bihe bitandukanye ibihugu nk’u Bwongereza byagaragaje ko Afurika y’Epfo ikoresha nabi ibikubiye mu masezerano agenga ibyo kujya muri ibyo bihugugu.

Hagaragazwa ko hari abantu benshi bitwaza pasiporo za Afurika y’Epfo atari abaturage bayo, kugira ngo bajye gutura muri ibyo bihugu biyita impunzi kuko bazi ko kuhagera byoroshye.

Hari amakuru avuga ko Irlande iteganya kuganira ku ikumirwa ry’abaturuka muri Afurika y’Epfo badafite Viza , mu kugabanya ubusabe bw’abaturuka muri icyo gihugu.

Raporo na Minisiteri y’Ubutabera muri Irlande igaragaza ko abantu 198 bafite ‘pasiporo zo muri Afurika y’Epfo ubu bari gushakirwa ibyangombwa by’ubuhunzi muri Irlande, bakaba bihariye 3% y’abari gushaka ubuhungiro bose muri icyo gihugu muri uyu mwaka.

U Bwongereza bwo guhera mu 2009 bwakuyeho ibyo kwemerera abanyafurika y’Epfo kubwinjiramo badafite Viza.

Irlande imaze igihe ibangamiwe n'abanyafurika y'Epfo bayinjiramo kuko ibihugu byombi byakuyeho Viza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .