00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyafurika bajya mu Burusiya biyongereyeho 60% mu myaka ibiri

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 3 March 2025 saa 05:23
Yasuwe :

Ikigo CSR (Center for Strategic Research) cyo mu Burusiya gishinzwe ubushakashatsi ku bikorwa by’iterambere ry’iki gihugu, cyagaragaje ko Abanyafurika bakoreyeyo ubukerarugendo biyongereyeho hafi 60% mu myaka ibiri ishize.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Izvetstia, Umuyobozi wungirije wa CSR, Yulia Maksutoza, yatangaje ko ubwiyongere bw’uyu mubare bwabaye mu gihe Abanyafurika bajya mu Burusiya mu biganiro by’ishoramari n’uburezi.

Yasobanuye ko gukuriraho Visa abaturuka mu bihugu bimwe na bimwe bya Afurika koroheje ingendo z’Abanyafurika bajya mu Burusiya.

Ati “Abaturage ba Botswana, Cape Verde, Maurice, Namibie, Tunisie, Afurika y’Epfo na Seychelles ntibasabwa Visa iyo baza mu Burusiya.”

Yulia yasobanuye ko ibihugu bya Afurika biturukamo indege zijya mu Burusiya na byo byiyongereye. Ubu harimo Misiri, Ethiopie, Algerie, Maroc na Seychelles.

Umuyobozi wungirije wa CSR yagaragaje ko nubwo Abanyafurika bajya mu Burusiya biyongereye, impuzandengo y’umubare w’abajyayo ikiri hasi, kuko ni 37.000 ku mwaka.

Umubare w'Abanyafurika basura u Burusiya uri kwiyongera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .